Ku myaka 24 yarongoye umugore w’imyaka 61, uyu musore rwose akomeje gutangaza isi.

Burya bavuga ko iyo bigeze m’urukundo imyaka ntakintu na kimwe iba ivuze uretse imibare iri aho gusa. Muriki gihe hamaze kwamamara umuco w’abasore b’abanyafurika bifunga abakecuru b’abazungu, byose bakabyitirira ko urukundo nta mipaka rugira cyane cyane ku myaka.

Uyu musore Quran McCain w’imyaka 24, yambikanye impeta y’urudashira n’umugore ukuze w’imyaka 61 witwa Cheryl McGregor, mu minsi ishize aba bakoze agashya maze bajya kuri Instagram berekana amafoto yabiciye bigacika bari mu munyenga w’urukundo.

[kwamamaza]

Ayo mafoto kandi yari aherekejwe n’amashusho yerekana umusore McCain yateye ivi hasi imbere ya resitora asaba Mukecuru Cheryl ko yamubera umugore. Uyu musore kuriyo video yanditseho ati: “yabyemeye, unshyira mu bicu kandi ndagukunda cyane ndetse ubu ntakindi gikurikiye uretse gutera intambwe igana imbere m’urukundo rwacu” uyu musore urushwa n’umugore we imyaka 40, nina muto ku mwana mukuru w’uyu mugore, icyakora aba bombi bavuga ko bamererwa neza cyane iyo bageze mu gitanda.

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*