Uyu mugore utarigeze ukora imibonano mpuzabitsina na rimwe mu buzima bwe bwose, avuga ko afite ibintu 12 yifuza ku muntu wa mbere uzamwambura ubusugi bwe.
Yitwa Danyelle Noble w’imyaka 33, avuga ko azakomeza kwibera ingaragu kugeza abonye umuntu wanyawe bazahuza akamwegurira byose.
Uyu mugore usanzwe ari umubyinnyi akomoka muri Florida muri Amerika. Avuga ko hari igihe cyageze akumva atewe isoni no kuvuga ko akiri isugi, gusa nyuma yaje kumva ko ntakibazo na kimwe kibirimo ndetse agomba kubyishimira.
Uyu ashimangira ko abagabo n’abasore benshi bamwubaha ndetse bakamukundira adapfa gutoragura burikimwe cyose abonye ahubwo ategereje kuzabona uwa nyawe.
Umukobwa ati: “mfite urwego ndiho mfite nibyo ngenderaho rero ntabwo ndi umuntu wo guteretana na buri gitsina gabo cyose mbonye tukaryamana ubundi ngacaho nawe akagenda”
Yakomeje avuga ko benshi mu nshuti ze bakoresha imbuga za internet zo guteretana bagahura n’abasore ubundi ku munsi wa mbere bagahita baryamana ndetse rimwe na rimwe bigahita birangirira aho ntibazongere no guhura. Rero we avuga ko atari uko ateye.
Uyu avuga ko umugabo bazakundana bwa mbere azahita amubwira ibyuko akiri isugi kandi yabona nawe bimubangamiye agahita amureka akamusiga aho. Uyu kandi avuga ko akeneye umuntu bazabana ubuzima bwe bwose kuko atifuza umuntu bazabana bwacya ngo batandukanye, ibintu bya divorce ntabwo abikunda kuko byamuteye igikomere ubwo ababyeyi be batandukanaga mu myaka 10 ishize, ngo biri no mu byatumye akomeza kwibera wenyine nta mukunzi.
Amabwiriza 12 uwo bazaryamana bwa mbere agomba kuba yujuje ni aya akurikira:
- Ugomba kuba witeguye gushinga urugo
- Ugomba kuba ntakubeshya na kumwe ku byerekeye urukundo
- Ugira umutima mwiza
- Uri muremure kumusumba
- Warubatse umubiri
- Ukunda gutembera
- Udakunda gukorera ibintu mu bwihisho
- Ukunda kwiyemeza
- Utarigeze ushyingiranwa nundi muntu
- Uzi gutera urwenya
- Uhamye hamwe
- Kandi ugomba kuba umwubaha cyane.
Ibi bintu niba wumva ubyujuje uyu mukobwa wamwegukana dore ko we avuga ko ntacyo abuze bityo ibyerekeranye n’ubukungu ntacyo bimubwiye.