spot_img

Ku myaka 78 yateye banki yiba amafaranga menshi. None byarangiye afashwe.

- Advertisement -

Uyu mukecuru udasanzwe w’imyaka 78 asanzwe azwiho kwiba za banki cyane, kuko yari amaze gufungwa kabiri nubundi ku cyaha nk’iki. Kuri ubu yongeye gutabwa muri yombi ku nshuro ya gatatu, nyuma y’ubujura bwabereye kuri banki imwe yo mu mujyi wa Missouri muri America.

Yitwa Bonnie Gooch bivugwa ko yinjiye muri Goppert Financial Bank agahereza agapapuro umukozi wo kuri gishe (guichet), yasabye kandi uwo mukozi wa bank guhereza uwo mukecuru ibihumbi by’amadolari muri kashi. Amaze guhabwa ayo mafaranga menshi ngo yasize akandi kandiko gasaba uwo mukozi imbabazi aho kagiraga kati: “urakoze, umbabarire sinari ngambiriye kugutera ubwoba” yahise yatsa imodoka arigendera na za cash zose.

- Advertisement -

Icyakora uyu yamaze gutabwa muri yombi, ndetse biteganyijwe ko ashobora kurekurwa gusa ari uko atanze ibihumbi 25 by’amadolari. Uyu mukecuru bivugwa ko yateye banki yambaye nk’abajura koko dore ko yari yambaye linete z’umukara, agapfukamunwa ndetse n’uturindantoki (gants), ni kuwa gatatu w’icyumweru gishize aho yahise yinjira muri bank maze agahereza uwo mukozi agapapuro kanditseho gati: “nshaka aka kanya ibihumbi 13 by’amadolari kandi mu noti ntoya.

Nkuko bigaragara kuri kamera z’umutekano zerekana uwo mukecuru akubita kuri gishe abwira uwo mukozi kugira vuba, abacamanza bavuga ko akimara guhabwa aya mafaranga yasohotse igitaraganya maze agahita yinjira mu modoka ye isanzwe ifite ibiyiranga by’abamugaye.

- Advertisement -

Abashinjacyaha kandi bakomeza bavuga ko kumugoroba wuwo munsi police aribwo yatabaye, maze ikaba yaje gufata uwo mujura anuka inzoga nyinshi cyane ndetse yanyanyagije amafaranga menshi mu modoka ye.

Uyu mukecuru bivugwa ko atari ubwa mbere yari yibye banki, bwa mbere ni mu 1977 aho yafashwe ndetse agahanirwa ubujura, muri 2020 ejobundi nabwo yahaniwe kwiba banki, icyo gihe yahawe igihano cyarangiye mukwa 11 2021. Kugeza ubu polisi ivuga ko ikihutirwa kuriyi nshuro atari ukumuhana ahubwo hagiye kubanza hakarebwa niba ntakibazo yigeze ahura nacyo mu buzima bwe kimutera gukora ibi, cyane ko bemeza ko nta burwayi bwo mu mutwe bamusanganye.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles