spot_img

Ku myaka 98 akora iminsi 7/7 nanubu banze kumuha ikiruhuko, Menya byinshi kuri uyu mukozi udasanzwe.

- Advertisement -

Uyu musaza udasanzwe ukomoka mu mujyi wa Chicago muri America, aherutse kuzuza imyaka 98, icyakora nkuko tubimenyereye ubusanzwe abantu benshi iyo bageze mu myaka 60 batangira gusaba ikiruhuko cy’izabukuru ariko uyu we aratandukanye cyane kuko nanubu agikora akazi ke kandi buri munsi ubudasiba.

Joe Grier yujuje imyaka 98 kuwa 09/05

Ku kazi amaze gutsindira ibihembo byinshi cyane nk’umukozi mwiza kandi umaze igihe. Ubwo yishimiraga isabukuru y’imyaka 98 ku kazi yavuze ko imwe mu mpamvu ikomeye ituma nanubu aza kukazi buri munsi ari ukubera ko bituma yumva agubwe neza iyo ari kukazi.

- Advertisement -
Avugisha itangazamakuru yashimangiye ko ariwe mukozi ushaje kurusha abandi ku isi.

Ati: “bituma numva meze neza cyane, nanubu numva nkifite ubushobozi bwo gutunganya buri kimwe uko kimeze kuko mbimazemo igihe kinini kandi byabaye akamenyero muri njye” avuga kukuba arambye igihe kinini uyu musaza yavuze ko mu buzima bwe bwose yagiye yitondera kugira ikintu avuga buri kimwe yabanzaga kugitekerezaho.

Uyu mukambwe ukorera uruganda rwitwa Victory ruri nubundi mu mujyi wa Chicago.
- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles