Ku nshuro ya mbere u Burundi bwinjiye mu bihe bidasanzwe kubera Covid-19.

Kuva kuri uyu wa mbere mu gihugu cy’u Burundi, inzu z’urubyiniro ndetse n’ahabera ibitaramo hose hafunzwe mu gihe kitazwi. Leta ivuga ko ahantu nkaho ariho hatuma habaho ikwirakwira rya coronavirus.
Izi ngamba zidasanzwe zifashwe mu gihe mu mujyi wa Bujumbura hamaze kuboneka abarenga ijana banduye coronavirus mu gihe cy’iminsi irindwi uhereye kuwa 04/01/2021.

Ahandi hantu hahurira abantu benshi nko mu bubari, basabwe gukomeza gukora ariko bakubahiriza amabwiriza ya leta yo kwirinda nkaho uwinjiye wese agomba gupimwa umuriro, ndetse hakaba hari n’amazi meza ndetse n’isabune byo gukaraba intoki.

Ubutegetsi bw’iki gihugu buvuga ko abazarenga kuri ayo mabwiriza bazacibwa amande ndetse aho bibaye ngombwa bakagezwa no mu nkiko, bakaburanishwa. Leta ifashe izi ngamba kuri uyu wa mbere mu gihe mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri aribwo imipaka y’iki gihugu yo ku butaka ndetse no mu mazi igomba gufungwa mu rwego rwo gukomeza kwirinda.

[kwamamaza]

Kuva mukwezi kwa gatatu ubwo umuntu wa mbere yabonekaga mu gihugu cy’u Burundi, minisiteri y’ubuzima itangaza ko abantu babiri aribo bamaze guhitanwa na covid-19 mu bantu 996 bayanduye, ni u mu gihe kuva icyo gihe kugeza ubu hamaze gupimwa abasaga ibihumbi 14.

VIDEO WAREBA