Iyi nkubiri yo kujya gupimisha abana uturemangingo ndangasano tuzwi nka DNA imaze iminsi ivugisha benshi mu Rwanda, nyamara si mu Rwanda gusa kuko ahubwo no muri Uganda byamaze gufata indi ntera ndetse bigenda byiyongera umunsi kuwundi. Minisitiri w’ubuzima muri Uganda we yagiye kure asaba abagabo guhagarika ibi byo kujya gupimisha abana ngo barebe ko ari ababo kubera ibyo yise ko bidatuma habaho imibereho myiza y’abaturage mu gihugu.
Ministiri Margaret Muhanga ati: “si ngombwa ko abagabo mujya gupimisha isano ndangamuzi y’abana murera, kuko burya umwana wareze aba ari we wawe. Iby’amaraso nta mumaro bifite, cyane ko nta n’umuntu wenda kukwambura uwo mwana. Rero murere neza ugumane nawe, ndetse bigufashe no kugumana amahoro mu mutima wawe. Ese niba wumva ko hari abicana kubera ibyo bizami bya DNA kubera iki wowe wahirahira ujya kubifatisha?”
Uyu mugore yakomeje avuga ko burya icyo utazi kitapfa kukwica, ahubwo iyo ukimenye aribyo, kubera ko iyo umenyeko uwo mwana atari uwawe birangira wibabarije umutima. Uyu mugore yavuze aya magambo nyuma gato yuko hakwirakwiye amakuru y’abantu benshi bicanye mu miryango yabo kubera ko abagabo bagiye gupimisha bagasanga abana atari ababo.
Gupimisha mwene ibi bizami byagiye bizamuka mu bihugu binyuranye kuko iri koranabuhanga kera ryabarizwaga iburayi, ubu ryagiye rizanwa muribi bihugu imbere. Mu Rwanda imibare y’abagabo bapimisha ibi bizami bivugwa ko yikubye inshuro zirenga enye kuva mu myaka itanu ishize ndetse bikaba byarangiye byangiza imibanire mu ngo zinyuranye.