spot_img

Kuki abantu bashyira indabo ku mva iyo umuntu yapfuye. Sobanukirwa byose.

- Advertisement -

Ku isi hose indabo ni kimwe mu bikoresho by’ibanze byifashishwa mu muhango wo gusezera umuntu wapfuye. Guhera ku gutungaya umurambo w’uwapfuye, koherereza ubutumwa bw’akababaro ku babuze ababo, gutegura ahakorerwa ibikorwa byo gushyingura ndetse no kugeza umuntu ageze mu mva, aha hose indabo zirifashishwa. Ariko se mu by’ukuri indabo zisobanuye iki ku muntu wapfuye?

Akenshi iyo umuntu apfuye mu rwego rwo kutazamwibagirwa abantu babikora mu buryo bwinshi, hari abubaka imva ikomeye bakayubakira neza kuburyo izahoraho, hari abubaka ishusho y’uwapfuye (statut) kugira ngo unyuze aho wese ajye amenya uwo muntu yari nde cyangwa yapfuye ryari. Nyamara ibi byose mu gihe cyo kwibuka wa muntu na nyuma y’imyaka myinshi, bakomeza kuzana indabo bagashyiraho. Ariko se ibi byose biterwa niki?

- Advertisement -

Indabo zisobanura ubuzima.
Ibidukikije ubusanzwe nibyo bituma umuntu abasha kuba ku isi ahumeka ndetse akabasha no kurya, kuriyi ngingo ahanini turavuga ibimera ari naho indabo zibarizwa ariko kandi hakaza n’amazi. Kimwe n’abantu rero indabo burya nazo ziramera, zigakura, zigasaza ariko kandi na nyuma yuko zishaje zigira n’akandi kamaro gatuma ubuzima bukomeza cyane cyane mu butaka. Guhuza urupfu n’indabo ni ikimenyetso kigaragaza ko nubwo umuntu aba yatuvuyemo ndetse urupfu rukadushengura haba hakiri ubuzima kuri twe dusigaye ku isi. ni ikimenyetso cyerekana ko twe dusigaye tugifite igihe cyo kumenya ubwiza buri ku isi ariko kandi bikatubera n’umwanya wo kwibuka iyo roho iba yatuvuyemo.

Nta magambo yasobanura agahinda
Iyo twatakaje umuntu akava mu buzima, biragora kubona icyo uvuga ngo wumve uruhutse cyangwa usobanuye neza ibyabaye. Niyo mpamvu kwifashisha ibimenyetso runaka cyane cyane indabo, ari uburyo bwiza bwo kuba hafi uwabuze umuntu yakundaga. Kubwira umuntu ngo komera, ihangane burya ntibiba bihagije, ahubwo ikintu runaka umuhaye uba umweretse ko wifatanyije nawe bitabaye ngombwa ko uvuga ijambo iryariryo ryose. Gushyira indabo kumva kandi burya byerekana urukundo ndetse n’icyubahiro duha uwatuvuyemo.

- Advertisement -

Gushyira indabo ku mva kandi burya ni ikimenyetso gikomeye cyerekana ko uwo muntu ukomeje kumwibuka, biruta cyane gukora ibirori runaka byo kwibuka uwo muntu, kuko kugenda ukahashyira ikintu runaka ariby’agaciro gakomeye kuruta ibindi byose. Ariko kandi gushyira indabo ku mva ni n’umuco umaze igihe kinini, nubwo ari umuco watangiriye mu burengerazuba bw’isi, waje no gukomeza mu bindi bihugu cyane cyane bitewe n’ubukoloni. Niyo mpamvu usanga hari n’ibihugu bikora uyu muhango bidasobanukiwe neza ahubwo bakabikora kuko babibonye ahandi cyangwa se kuri za televiziyo.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles