spot_img

Kuva Argentine yatwara igikombe cy’isi abana biswe izina Messi bikubye inshuro zirenga 700%

- Advertisement -

Uyu mukinnyi benshi bita uwa mbere ku isi, umunsi kuwundi agenda yegeranya ibikombe byose bibaho ku isi, ni nyuma yuko mu mwaka ushize yafashije bikomeye ikipe ye ya Argentine kwegukana igikombe cy’isi arinacyo cyaburaga mu bikombe byose yahataniye mu buzima bwe bwose.

Iki gikombe batwaye uretse kuba Messi yaragishakaga cyane ku giti cye, Argentine nayo ubwayo yaragishakaga cyane kuko yagiherukaga mu 1986 Messi ataravuka. Ku myaka 35 Lionel Messi muriri rushanwa yatsinze ibitego birindwi, atanga imipira itatu yavuyemo ibitego byanatumye yegukana igihembo cyiza cy’umukinnyi w’irushanwa. Ibi byose wongeyeho nibyo yagiye atsindira mbere bigenda bimushyira mu mwaka mwiza wo kuba umukinnyi wa mbere ku isi mu mateka ya ruhago.

- Advertisement -

Nyuma y’ibyumweru birenga bitatu Argentine ikuye ku ntebe France nk’ikipe ifite igikombe cy’isi, Messi we akomeje kungukira bikomeye muriyi ntsinzi bakuye muri Qatar. Byamuhaye abantu benshi bashyashya bamukurikira ku mbuga ze zose, sibyo gusa kandi byatumye ahita aba umuntu wa mbere ku isi ufite ifoto yakunzwe n’abantu benshi kuri Instagram kandi bikaba mu gihe gito.

Gusa benshi bemeza ko indi nyungu ya vuba ariyo ikomeye kurushaho kabone nubwo nta ruhare abifitemo rwako kanya. Kuva Argentine yatwara igikombe cy’isi, abana bavuka biswe Lionel (abahungu) na Lionela (abakobwa) biyongereye ku kigereranyo cya 700 ku ijana cyane cyane mu ntara Messi avukamo ya Santa Fe. Umwana umwe muri 70 bavuka kuva igikombe cy’isi kirangiye yitirirwa izina rya Messi.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles