Leta ya Vatican yatangiye iperereza ku kuntu Instagram ya Papa Francis yakunze ifoto y’umukobwa wambaye ubusa.

Ibiro bikuru bya Kiliziya Gatolika ku isi byavuze ko birimo gukora iperereza ku kuntu konti ya Instagram izwi ko ari iya Papa Francis “yakunze” (like) ifoto y’umunyamideli wo muri Brazil wari wambaye atikwije. Ntibiramenyekana igihe iyo konti ya Papa yakundiye iyo foto ya Natalia Garibotto, wari wambaye ku gice cyo hejuru umwambaro w’ishuri.

https://www.instagram.com/p/CF-I1btHOLc/?igshid=171mwzlm7x1hs

Ku wa gatanu ushize ni bwo ibitangazamakuru bitandukanye byatangiye kubitangaza, mbere yuko iyo konti ya Instagram “ireka gukunda” (unlike) iyo foto. Amakuru avuga ko abategetsi b’i Vatican ubu barimo gukora iperereza ku kuntu ibi byabaye kuri konti ya Papa. Ejo ku wa kane, umuvugizi wa Vatican yabwiye ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza, ati:

“Icyo dushobora gushyira ku ruhande ni uko iyo ‘like’ [uko gukunda] itavuye muri Vatican, ndetse Vatican irimo gusaba ibisobanuro urubuga rwa Instagram”. Konti ya Instagram ya Papa Francis, ikoresha izina franciscus, ikurikirwa n’abantu bagera kuri miliyoni 7,4 ku isi. Abantu bari bugufi y’ibiro bya Vatican bishinzwe gutangaza amakuru, ku wa kabiri babwiye urubuga rw’amakuru Catholic News Agency ko konti z’imbuga nkoranyambaga za Papa “zikoreshwa n’itsinda ry’abakozi”, kandi ko ubu hatangiye iperereza.

Natalia nyir’iyo foto “yakunzwe” unatangaza ibiganiro ku rubuga Twitch rwo kuri internet rw’imikino itandukanye we ibyo yabaye nk’ubiteramo urwenya. Yanditse kuri Twitter ati: “Nibura nzajya mu ijuru”.

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*