Leta y’u Burundi ivuga ko igiye kwihimura ku Bwongereza bwabujije abarundi kujyayo.

Igihugu cy’u Burundi kuri uyu wa gatatu cyatangaje ko gishobora kwihimura ku Bwongereza mu gihe butakwisubira ku mwanzuro wabwo wo kubuza abagenzi baturutse mu Burundi kwinjira mu gihugu cy’Ubwongereza.

Ubu butumwa bukaba bwatanzwe binyujijwe ku rukuta rwa twitter rwa minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Burundi. Iyo minisiteri ivuga ko butumva impamvu Ubwongereza bwafatiye u Burundi imyanzuro nkiyo kandi u Burundi buri mu bihugu bihagaze neza mu kurwanya icyorezo cya koronavirusi.

Kuwa 29 z’ukwezi gushize kwa mbere, nibwo minisitiri w’ubwikorezi mu Bwongereza bwana Grant Shapps yavuze ko hari ibihugu bitemerewe kurekura abantu bagiye mu bwongereza ndetse ko nibanaza Ubwongereza butazabakira. Ibyo bihugu birimo u Burundi, u Rwanda, ndetse na leta zunze ubumwe z’abarabu. Yavuze ko abaturage b’Ubwongereza batahutse aribo bonyine bemerewe guturuka muribi bihugu binjira mu Bwongereza ariko kandi nabo ko bagomba kubanza kupimwa ndetse bagashyirwa mu kato k’iminsi 10.

[kwamamaza]

Ubwongereza bwakoze ibi ku mpamvu zuko ngo bashaka gukumira ko ubwandu bushya bwa coronavirus bwabonetse muri afurika y’epfo bwakwinjira mu bwongereza, gusa ntibigeze batangaza niba muribi bihugu bitatu, ubu bwandu bushya bwarahabonetse kuko igihugu bizwi ko bwagezemo ari Kenya gusa mukarere.

VIDEO WAREBA