Lionel Messi yaciye agahigo, akora ibyananiye Pele na Maradona.


Lionel Messi afite amateka akomeye kurusha abandi bakinnyi bose mu mupira w’amaguru ku isi kandi basa nkaho bagenda babyongera buri kwezi.

Lionel Messi yabaye umukinnyi wa mbere w’umunyamerika y’epfo watsinze ibitego 80 mu mukino mpuzamahanga.

Ibyo Lionel Messi yabikoze ubwo Argentine yatsindaga Uruguay ibitego 3-0 mu mukino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cyisi 2022 muri Qatar.

Lionel Messi nyuma y’uwo mukino yagize icyo atangaza, aho yaje no kugaruka ku mukino utari woroshye.

Ati: “Ntekereza ko dukura cyane mu rwego rw’imikino yacu”.

“Ubu tumenyereye kugira umupira. Iri joro wari umukino utoroshye kandi twagombaga kuwutsinda. Byose byagenze neza.”

Messi yatsinze ibitego byinshi muri La Liga, niwe mukinnyi muto watsinze ibitego 50 muri Champions league.

Ntabwo Diego Maradona wakiniraga Argentina cyangwa Pele wakiniraga Brazil bashoboye gutsinda ibitego 80 muri ayo makipe yabo y’igihugu.

Tumwe mu duhigo Lionel Messi yagiye akora mu kazi ke ko gukina umupira.

Ibihembo byinshi bya Ballon d’or: 6 (2009–2012, 2015, 2019)

Ibihembo byinshi bya zahabu by’Iburayi: 6 (2010, 2012–2013, 2017–2019)

Guinness World Record kubatsinze ibitego byinshi mu makipe ndetse no mu bihugu mu mwaka wa 2012, aho yantsinze ibitego 91.

Ibikombe byinshi yantsindiye mu ikipe imwe: 35, hamwe na Barcelona

Ibitego byinshi byatsinzwe muri shampiyona y’imbere mu gihugu: 474, muri LaLiga

Imipira myinshi ivamo ibitego muri shampiyona yo murugo: 192, muri LaLiga

Ibitego bya kure muri shampiyona y’imbere mu gihugu: imikino 21, ibitego 33 muri 2012–13.

[kwamamaza]

Akaba amaze gutanga imipira myinshi ivamo ibitego mu mateka y’umupira w’amaguru: 315.

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*