spot_img

Lionel Messi yahawe ibihano bikakaye birimo no kuba agiye kumara ibyumweru bibiri adakina.

- Advertisement -

Uyu rurangiranwa mu mupira w’amaguru Lionel Messi agiye guhabwa ibihano bikakaye n’ikipe ye ya PSG, ibi biturutse ku kuba uyu Messi ngo yarafashe urugendo rwerekeza muri Arabia Saudite adafite uruhushya rw’iyi ikipe akinira.

Aramutse ahanishijwe ibyumweru bibiri adakina bivuze ko azasiba imikino ibiri ya shampiona iyi kipe ifite. Ibi kandi bije nyuma yuko hashize iminsi hari amakuru avuga ko iyi kipe ishaka kongerera amasezerano uyu rutahizamu wa Argentine ariko nanone bikavugwa ko hakirimo ikibazo kuko Messi ashobora kuba ashaka gusubira muri Barcelona yahozemo.

- Advertisement -

Bivugwa ko Messi yatse uruhushya iyi kipe rwo kujya muri Arabia Saudite bakarumwima, kandi nawe akaba atarashoboraga kureka kujyayo kuko hari amasezerano y’imikoranire yaragiye gusinyayo, yo kuzajya abafasha kwamamaza ubukerarugendo muricyo gihugu. Muribi bihano Messi ntazaba yemerewe kwitozanya n’ikipe cyangwa se gukina umukino sibyo gusa muribyo bihano ntanubwo azaba ari guhembwa.

Messi hashize amezi macye atwaye igikombe cy’isi n’igihugu cye cya Argentine, uyu kandi uretse gufasha mu gutwara igikombe cy’isi yanatsindiye PSG mu bufaransa ibitego 15 ndetse ubu akaba arinawe uyoboye abandi mu gutanga imipira myinshi (15) yavuyemo ibitego.

- Advertisement -

Amafoto ya Messi n’umuryango we muri Arabia Saudite

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles