Lionel Messi yatunguye benshi ubwo kuri Noheli yohererezaga icupa ry’inzoga buri muzamu yatsinze igitego.

Ubwo yatsindiraga FC Barcelona igitego cya 644, yari akoze agashya maze akuraho agahigo kari gafitwe na Pele mu gutsindira ikipe imwe ibitego byinshi.

Mu rwego rwo kwishimira aka gahigo Lionel Messi yagezeho uruganda rwitwa Budweiser rusanzwe ruzwiho gukora inzoga zikundwa cyane, rukaba rusanzwe ari umuterankunga wa Barcelona rwakozwe umubare w’amacupa y’inzoga angana nibyo bitego bya Messi ndetse buri cupa ryanditsemo numero kuva uri 001 kugeza kuri 644.

Nyuma y’ibi buri cupa ryagiye rihabwa umuzamu Messi yatsinze igitego muribi 644, uhereye ku gitego cya mbere yatsindiye Barcelona, ibi rero bisobanuzuye neza ko hari abazamu bakiriye icupa rirenze rimwe kuko hari naboherere ikaziye irenga y’amacupa bijyanye n’umubare w’ibitego Messi yamutsinze.

Kugira ngo ubyumve neza nk’umuzamu witwa Diego Alves yatsinzwe na Messi ibitego 21, ibi bisobanuye ko uyu Diego yakiriye amacupa 21 y’inzoga. Uyu Diego akaba yarakiniye amakipe yo muri Espagne nka Almeria na Valencia. Uretse kandi aba bazamu basanzwe batazwi cyane harimo abandi bazamu b’izina rikomeye Messi yahaye amacupa arenze rimwe.

Bamwe muri abo harimo nka Iker Casillas wahoze arindira Real Madrid akaba yarahawe amacupa 17 ahwanye n’ibitego 17 yatsinzwe na Messi, hazamo kandi nka Jan Oblak wa Atletico wahawe amacupa 10, ndetse na Thibaut Courtois wa Real Madrid akaba yarahawe amacupa 9. Gianluigi Buffon ufatwa nk’umuzamu w’ibihe byose ni umwe batarabashije guhagarika Messi kuko nawe yohererejwe amacupa 2.

Ni urutonde rurerure ariko nyuma y’izi nzoga abazohererejwe bose bagiye berekana ko aribintu bibatunguye cyane ariko nanone bashimira Messi kuba barananiwe kumuhagarika ariko nanone agahitamo kubaha Noheli abibutsa ibihe byo mu kibuga bahuriyemo. Aba bazamu kandi bahurije ku gushimira Messi ku gahigo yakoze ko gutsinda ibitego byinshi mu ikipe imwe ko ndetse binagoye kuzabona undi muntu uzakuraho aka gahigo ka Messi.

[kwamamaza]

Kugira ngo wumve ko gukuraho agahigo ka Messi bigoranye birasaba ko kugira ngo umukinnyi wese agakureho ariko yamara imyaka byibuze 15 atsinda ibitego 43 buri mwaka. Ni ibintu na nubu bigaragara ko bitazabaho vuba kuko biragoranye kubona umuntu uhozaho gutya.

VIDEO WAREBA