spot_img

MALAWI: Visi-perezida yatawe muri yombi azira ruswa.

- Advertisement -

Uyu wungirije perezida bwana Saulos Chilima yatawe muri yombi azira kwakira indoke mu rwego rwo kugira ngo atange amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Urwego rw’ubugenzacyaha mu bijyanye no kurwanya ruswa muricyo gihugu rutangaza ko uyu mugabo usanzwe ari visi-perezida mu gihugu, ashinjwa kwakira ruswa ingana n’ibihumbi 230,000 byama pound (miliyoni zikabakaba 300RWF) akayahabwa na rwiyemezamirimo ukomoka mu bwongereza ndetse akaba yaraherekejwe nibindi bintu by’agaciro.

- Advertisement -

Uyu mugabo mu rukiko kuri uyu wa gatanu, yahakanye ibyo aregwa byose. Mu kwezi kwa gatandatu ubwo urwego rushinzwe kurwanya ruswa rwatangiraga kumushinja ibi byaha, yahise akurwa mu nshingano ze nka visi perezida. Uretse uyu kizigenza muri dosiye, hari nabandi bantu 83 bose b’abayobozi bareganwa nawe bose bakaba bashinjwa kwijandika muri ruswa hamwe nuyu mukire ukomoka mu bwongereza witwa Zuneth Sattar.

- Advertisement -

Icyakora kuri uyu wa gatanu ubwo yagezwaga imbere y’urukiko abamushyigikiye bahanganye na polisi basaba ko arekurwa ariko byose biba ibyubusa nubundi birangira agejejwe mu rukiko, gusa uyu ntabwo afunze yahise arekurwa ngo aburane ari hanze nyuma yo gutanga ingwate. Uyu mukire uregwa mu gutanga ruswa, asanzwe yaravukiye muri Malawi, ariko akaba ari umwongereza, ubwe nawe yatawe muri yombi mu mujyi wa Londres mu bwongereza ashinjwa gukoresha ubushuti afitanye n’abayobozi bakuru ba Malawi akigwizaho amasoko ya leta.

Ntibijya bikunda kubaho umuyobozi kuri uru rwego cyane cyane mu bihugu bya Africa atabwa muri yombi, abashyigikiye Chilima bavuga ko ibyaha ashinjwa bishingiye kuri politiki mu gihe abandi bavuga ko ari intambwe nziza mu kurwanya ruswa muriki gihugu.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles