spot_img

Menya byinshi ku mugore ufite uburumbuke bwinshi kurusha abandi ku isi. Agiye kuzuza abana 50.

- Advertisement -

Ubusanzwe usanga abagabo aribo baba bafite abana benshi babyaye, ariko uyu mugore we aciye agahigo ku isi, ko kubyara abana benshi.
Yitwa Mariam Nabatanzi Babirye akomoka muri Uganda, iwabo bamwita mama Uganda bitewe n’umubare w’abana yibarutse. Ku myaka ye 42 gusa uyu mugore amaze kubyara abana 44, uwa mbere akaba yaramubyaye afite imyaka 13 icyakora kugeza ubu akaba amaze kugira abana baruta umubare w’imyaka afite.

Wakwibaza uti ese bishoboka bite ko umuntu yabyara abana bangana gutya ku myaka micye nkiy’uyu mugore. Kugira ngo ubyumve neza ukwiye kumenya ko Nabatanzi yabyaye abana b’impanga enye inshuro eshanu, abyara impanga eshatu inshuro enye ndetse anabyara ebyiri inshuro esheshatu. Bivuze ko mu mbyaro 15 gusa amaze kubyaramo abana 44 ndetse akaba aciye agahigo ko kubyara abana benshi ndetse no kubyara impanga nyinshi.

- Advertisement -

Uyu mugore udasanzwe afite imiterere y’umubiri iboneka gacye yitwa hyperevolution, umuntu uteye gutya aba afite umwihariko kuko umubiri we uko agiye mu bihe by’uburumbuke ukora amagi menshi ashobora kuvamo intanga ivukamo umwana, ibi bivuze ko buri uko bamuteye inda haba ari amahirwe menshi ko ari bubyare impanga zaba iz’abana babiri cyangwa kuzamura.

Uyu mugore ubwo yabyaraga impanga za mbere, muganga yahise amubwira ko umubiri we ufite imiterere idasanzwe yo gukora amagi menshi, kubw’iyo mpamvu yabwiwe ko naramuka akoresheje uburyo bwo kuboneza urubyaro ubwaribwo bwose, bishobora kuzamugiraho ingaruka zikomeye, bityo ko umuti wo kwirinda izo ngaruka ari ugukomeza kubyara, arinabyo byaje kubaho ubu akaba agize abana 44 ku myaka 42.

- Advertisement -

Icyakora uyu mugore mu bana 44 batandatu muribo barapfuye, uyu mugore kuva yabaho ntiyagize amahirwe yo kwishima kuko muri 2016 umugabo we yaramutaye ndetse ajyana n’imitungo yose, uyu mugore kandi yapfushije nyina akiri muto, ndetse amaze kumenya ubwenge, mukase yaroze abavandimwe be uko ari batanu bahita bapfa. Uyu nawe yarokowe nuko ibyo byabaye yagiye gusura bene wabo, uyu mugore yakuze yifuza kuzabyara abana batandatu kugira ngo bijye bimwibutsa abavandimwe be yabuze.

Ku myaka 13, uyu mugore yahise amera nkugurishijwe kuko yahise ashyingirwa ku ngufu ndetse bituma ku myaka 13 abyara umwana wa mbere. Gusa kugeza ubu afite abana 38 abitaho wenyine.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles