spot_img

Menya ibiteye ubwoba ku rubuga rushya rushobora no kukwereka umwaka uzapfiramo. Hari abamaze gupfa ku gihe babwiwe…

- Advertisement -

Nta myaka 40 irashira internet ibayeho ariko urebye ukuntu yagiye izamuka umunsi ku wundi wakeka ko ari ikintu kimaze imyaka magana nyamara siko bimeze kuko internet yageze ku isi bwa mbere kuwa 12 Werurwe 1989.

Ntabwo yari ikintu nkenerwa mu buzima bwa benshi kugeza ejobundi mu ntangiriro za 2011 aho internet yavuye mu bakire no mu bihugu bikize ahubwo igasakara ku bantu hafi ya bose kugeza no mu byaro bitabamo n’imihanda. Ibi ariko ahanini byatewe nuko internet yorohejwe igashyirwa mu matelefone mato, mu gihe mbere ya za 2010 wabonaga internet kenshi wifashishije mudasobwa gusa kandi nazo zabaga zifitwe n’abantu mbarwa.

- Advertisement -

Kuri uyu munsi rero internet ni ubuzima bwa benshi kuburyo idahari akazi kabo kahita gahagarara burundu ndetse n’imibereho ikabagora, ariko uko igenda isakara ku isi hose ninako igenda yadukana ibintu bidasanzwe birimo ibyiza n’ibibi ndetse bimwe bikaba biteye ubwoba nkuru rubuga tugiye kuvugaho.

Ni urubuga rwateye benshi kwibaza ariko nanone rusiga bamwe bahahamutse bitewe n’ibiriho, wowe fata telefone cyangwa laptop yawe mugihe ufite umutima ukomeye, ujye kuri internet wandikemo ijambo “Death Date” harahita hazaho website nubundi yitwa death date, uyifungure urakirwa n’amahusho amwe n’amwe ateye ubwoba arimo iyo benshi batinya igizwe n’agahanga k’umuntu wapfuye kera munsi yako handitsemo ijambo “death date, when will you die?”

- Advertisement -

Mu gihe wiyemeje ushaka gukomeza ngo umenye igihe uzapfira koko bahita baguha urupapuro wuzuzaho imyirondoro yawe ndetse bakakubaza n’utundi tubazo ducye tukwerekeyeho, iyo ubisoje byose barongera bakakubaza niba koko ibyuri gukora ubizi neza ndetse ukaba witeguye kwakira ibiri buvemo, ibisubizo bishobora kuza bikubwira mu myaka mirongo iri imbere cyangwa se ugasanga itageze no mu icumi hari n’igihe wasanga ari ejo, gusa bwa nyuma na nyuma baguha neza neza itariki umunsi n’isaha babona ko uzapfiraho ndetse kuva ako kanya bigatangira igihe gisigaye havaho isegonda kugeza cya gihe kigeze.

Benshi usanga bagira ubwoba bwo kubona ibintu nk’ibi kuburyo batagera kuriki kigero cyo kumenya iby’aya matariki, kuko buri wese atangira kwibaza ngo ubuse babinyeretse bikaba ari iby’ukuri nazakomeza kubaho ntuje. Uru rubuga ntirusoreza aho kuko uretse itariki n’isaha uzapfiraho banakwereka bimwe mu bishobora kuzaguhitana nk’impamvu y’urupfu. Ubwo uribaza uti ese wowe wanditse ibi wamaze kumenya igihe uzapfira?

Niba ufite amatsiko ku hazaza hawe wagerageza ukicarana amakuru.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles