Menya impamvu nyakuri umugore utwite azana umurongo uhagaze ku nda.

Kuri mwe mwese mukunda kudukurikira umunsi ku wundi mujya mubona inkuru nyinshi zivuga ku buzima kuko bifasha benshi mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ninayo mpamvu rero kuriyi nshuro tugiye kugaruka ku miterere y’umubiri w’umugore utwite, ariko by’umwihariko tukavuga ku murongo ukunda kugaragara kunda z’abagore benshi baba batwite.

Ni kenshi ushobora Kubona uyu murongo uhagaze kunda y’umugore utwite ukaba wagira impungenge, ahanini kuko uba utazi icyabiteye. Gusa ni ikintu gikunda kugaragara ku bagore benshi batwite cyane cyane ku bafite inda zitangiye gukura. Uyu murongo rero mu by’ukuri ntabwo uteje ikibazo nkuko benshi bashobora kuba babyibwira.

Uzwi cyane nka “Linea Nigra” (ni ijambo ry’ikiratini risobanura ngo umurongo w’umukara) nkuko iri jambo ribivuga rero uyu murongo uba ari umukara ndetse abagore batwite baba bawufite uhagaze guturuka hasi aho inda itangirira ukazamuka kugera aho irangirira ku gatuza.

Wakwibaza uti ese biterwa ni iki?

Niba wibaza ikibazo nk’iki ufite ishingiro, gusa uyu murongo uterwa n’ibihe bitoroshye umugore utwite aba arimo. Imisemburo idasanzwe umubiri uba uri gukora kugira umubyeyi ndetse nuwo atwite babeho neza, iyi misemburo rero harigihe iba myinshi cyane ndetse bikagera naho uruhu ruhindura ibara, uku guhindura ibara rero kwatewe n’iyi misemburo yaturutse muri nyababyeyi ninabwo uyu murongo ushobora kwirema.

Bamwe usanga bawufite uzamuka kugeza ku mukondo mu gihe hari n’abawugira ukazamuka kugeza hafi mu gatuza. Gusa ibi byose biterwa n’imihindagurikire y’umubiri w’umuntu utwite. Nyuma yuko uwari utwite abyaye mu byumweru bicye uyu murongo uragenda, ariko ni kimwe mu byerekana ihindagurika ry’umubiri w’umuntu.

Ntabwo rero uyu murongo uteje ikibazo mu gihe uzabona umugore wawe cyangwa umuntu wawe wa hafi awufite ntuzagire impungenge kuko abagore batwite babarizwa kuri 75% bazana uyu murongo.

[kwamamaza]
Hari n’abatawugira

VIDEO WAREBA