Menya udushya tudasanzwe twakozwe n’abakinnyi, hari uwakuyemo imyenda ahenera abafana.

Abakinnyi ba ruhago ni bamwe mu bantu bagira abakunzi [abafana] benshi babakurikirana umunsi ku munsi. Bakora byinshi bishimisha abantu birimo ibitangaje cyane cyane iyo bari mu kibuga, byagera hanze y’ikibuga byo bikaba akarusho.

Uyu munsi twaguteguriye ibintu 5 bitangaje byakozwe n’abakinnyi ba ruhago ku isi.

1. Ashley Cole yarashe umwana w’umunyeshuri ku kibuga cya Chelsea cy’imyitozo.

Mu 2011, umunya-Cote d’Ivoire, Ashley Cole yaciwe ama-pound (£ 250,000) azira kurasa agakomeretsa umwana w’umunyeshuri ku kibuga cya Chelsea cy’imyitozo ariwe Tom Cowan wari ufite imyaka 21 y’amavuko.

2. Charles N’Zogbia yafashwe na Police azira kwishyura umuntu akamukorera ikizamini cyo gutwara imodoka.

Uyu mugabo wakiniraga ikipe ya Wigan Athletic, muri 2010 yaje gufatwa na Police azira ko yatumye umuntu kumukorera ikizamini cyo gutwara imodoka, agakora mw’izina rye.

3.Luiz Suarez yahanywe azira kurumana no kugira ivangura ruhu.

Uyu munya-Urguay, ni umukinnyi uzwi cyane ariko na none abenshi bamuzi mu buryo bubi n’ubwo ari umuhanga.Yamaze igihe kinini adakina ruhago yarahanwe na FIFA kubera kuruma bagenzi be mu kibuga, ndetse hari n’igihe yahaniwe ibikorwa byivangura ruhu yakoreye umufaransa Patrice Evra.

4. Joey Borton yajugunye isigara mu maso mugenzi we, ndetse aza no guhenera abafana

Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’umwongereza, ntazibagirana muri 2006 ubwo yakuragamo ikabutura agahenera abafana b’ikipe yahozemo ya Everton icyo gihe yari muri Man City, ndetse na mbere yaho muri 2004, yari yajugunye isigara mu maso ya Jamie Tandy bakinanaga muri Mancester City.

5.Mario Balotelli yitwikiye inzu

[kwamamaza]

Uyu mutaliyani, ubwo yakinaga mu ikipe ya Manchester City yigeze kwisenyera inzu ayitwitse. Icyo gihe yakoresheje fireworks

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*