spot_img

MESSI: Nyuma yo gutwara igikombe yashyizwe mu cyiciro kidasanzwe cy’abakomeye.

- Advertisement -

Umunsi kuwundi abakunzi ba ruhago ku isi bagenda bamenya utuntu dushya bitewe n’ikindi gishya cyabaye. Ninako bimeze nyuma yaho Lionel Messi atwariye igikombe cy’isi yahise yinjira mu rwego rukaze rusanzwe rurimo abakinnyi umunani gusa bivuze ko Messi yajemo ari uwa cyenda.

Nyuma yo guca agahigo akaba umuntu wa mbere utsindiye Argentine ibitego byinshi (13) mu gikombe cy’isi aciye kuri Gabriel Batistuta kuri ubu Messi agiye kwinjizwa mu cyiciro kihariye ndetse kigoranye kucyinjiramo. Sibyo kuko iki gikombe cy’isi gisize Messi aciye agahigo k’umuntu wakinnye imikino myinshi y’igikombe cy’isi (26) nabwo akaba yaraciye ku mudage Lothar Matheus wari imbere n’imikino 25. Ariko nyamara ibi byose ni bitoya ugereranyije n’ikiciro Messi yamaze kwinjiramo cyitwa “elite club” gisanzwe kirimo abakinnyi umunani ku isi yose.

- Advertisement -

Iki kiciro kibarizwamo abantu batwaye ibikombe birimo Igikombe cy’isi, Champions League ndetse na Ballon d’Or, muribi byose rero haburaga igikombe cy’isi gusa ngo Messi nawe yinjire muruhando rwa ba kabuhariwe.

- Advertisement -

Wakwibaza uti ese abo bakinnyi umunani badasanzwe ku isi ni bande?

Niba nawe uri mubibaza iki kibazo ugiye gushira amatsiko kubera ko icyo cyiciro kigizwe n’abantu umunani kuva umupira w’amaguru wabaho abo ni: Bobby Charlton (Ubwongereza), Franz Beckenbauer (Ubudage), Gerd Muller (Ubudage), Paolo Rossi (Ubutaliyani), Zinedine Zidane (Ubufaransa), Rivaldo (Brazil), Ronaldinho (Brazil), Kaka (Brazil) ndetse na Lionel Messi waje ari uwa cyenda akaba akomoka muri Argentina. Abo nibo bakinnyi bonyine babashije gutsindira igikombe cy’isi, Ballon d’Or, ndetse na Champions League yahoze yitwa European Cup.

Icyakora nubwo aba batwaye ibyo bikombe byombi Lionel Messi abari hejuru cyane kuko uretse igikombe cy’isi ibindi byose nibura Messi yabitwaye inshuro zirenga enye. Nkubu afite Champions League enye yatwaranye na Barcelona ndetse akagira na Ballon d’Or zirindwi ndetse niya munani benshi bakaba bamaze kuyimuha nyuma kwegukana igikombe cy’isi akaba ntawundi wigeze abigeraho.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles