spot_img

Mfite imyaka 24, umugabo wange afite 85, Ubu turacyari gushaka uko twabona umwana wacu wa mbere. Uyu mugore yabaye igitaramo ku mbuga.

- Advertisement -

Uyu mugabo n’umugore babana barutana imyaka 61 hagati yabo bakomeje gutangaza isi, ndetse ubu biyemeje kubaka umuryango ukaze kuko mu minsi micye bagomba kuba babonye umwana, gusa nubwo bimeze uku, uyu mukambwe w’imyaka 85 urusha sekuru w’uyu mukobwa imyaka irenga 10 ntacyo bimubwiye.

Uyu mugore we Miracle Pogue w’imyaka 24 asanzwe ari umunyamerika muri leta ya Mississippi yahuye na Charles Pogue w’imyaka 85 ubwo uyu mukobwa yakoraga mu nzu ihanagura imyenda mu mwaka wa 2019. Kuva ubwo aba bahise batangira kugirana ubucuti bukomeye. Gusa nubwo aba barutanwa imyaka 61 yose, ubu bari gukora ibishoboka byose, ngo babone umwana binyuze mu buryo bwa IVF benshi bazi nko guhuza intanga zabo umwana agakurira mu mashini.

- Advertisement -

Imwe mu mpamvu uyu mukobwa n’uyu musaza bari gukora ibishoboka ngo babone umwana, ngo nuko uyu musaza mu buzima bwe bwose atigeze agira amahirwe yo kugira umwana, rero ngo baramutse bamubyaye yaba ari uwa mbere ndetse uyu musaza yaba abonye uburyo bwo kuzagira uwo asiga imusozi wamukomotseho. Uyu Charles wahoze ari umucuruzi ukomeye w’amazu ndetse n’ibibanza, ngo ntabwo yigeze yitesha amahirwe ubwo yahuraga n’uyu mukobwa ahubwo mu kwezi kwa kabiri 2020 yahise amusaba kubana.

Uyu mukobwa avuga ko bwa mbere nyina w’imyaka 45 ndetse na sekuru w’imyaka 72 bahise bamushyigikira muri uyu mubano we nuyu musaza, ibi ngo nukubera ko uwo mukobwa yari asigaye anezerewe bidasanzwe bitewe nuyu musaza, icyakora se umubyara nawe w’imyaka 47 ntabwo yigeze abyishimira ku ntangiriro.

- Advertisement -

Aba rero bagiye gukora ibishoboka ngo barebe ko babona umwana nubwo bitoroshye na gato.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles