spot_img

Mu buryo budasanzwe perezida w’u Burundi yagaragaye yifotoranya n’abigeze kuyobora u Burundi.

- Advertisement -

Ni ifoto yatunguye abantu benshi cyane ariko kandi iranabatangaza bitewe nuko atari ibintu bikunda kubaho muri Africa ko uwahoze ayobora igihugu ashobora kugirana ibihe byiza nuwamusimbuye, gusa ibi siko bimeze mu Burundi kuko perezida Ndayishimiye Evariste uyobora u Burundi kuri ubu aherutse gutangaza binyuze mu biro bye, ko yagiranye ibiganiro n’abarimo Sylvestre Ntibantunganya ndetse na Domitien Ndayizeye, aba bombi bakaba barahoze bayobora u Burundi.

Bivugwa ko ibiganiro by’aba bombi byibanze ku iterambere ry’iki gihugu. Nkuko twabitangiye rero igihugu cy’u Burundi kiri muri bicye mu karere k’ibiyaga bigari bigifite abayoboye igihugu ndetse barenze umwe bagihumeka ariko kandi bakaba bibera no mu gihugu imbere, si ibyo guhura nuwabasimbuye bakaba baganira ni ikintu kitajya gipfa kubaho kandi muri aka karere.

- Advertisement -

Uretse kandi ifoto yagaragaje aba batatu, nyuma hanasohotse ifoto yindi igaragaza abagore babo nabo bifotoranyije hamwe mu munezero mwinshi.

Ibiro bya perezida kandi byatangaje ko iki kiganiro cyafashwe amajwi n’amashusho ndetse kikaba cyaraye cyeretswe abaturage kuri televiziyo y’igihugu ngo nabo bamenye ikintu nyakuri aba bagabo baganiriye. Gusa na mbere yuko cyerekanwa ibiro bya perezida byari byatangaje ko baganiriye ku bijyanye n’imiyoborere myiza ndetse n’iterambere ry’igihugu.

- Advertisement -

Raporo zitandukanye mpuzamahanga zivuga ku iterambere zerekana u Burundi buri mu bihugu bitanu bya nyuma bikennye ku isi, gusa ibi ntibica intege abategetsi b’u Burundi kuko perezida Ndayishimiye aherutse kuvuga ko u Burundi buri mu bihugu bitunze cyane ku isi, kandi ko abarundi badakeneye imibare n’amadorali by’abanyamahanga kugira ngo babeho neza.

Tugarutse kuri aba bagabo baganiriye na perezida Ndayishimiye twavuga nka Sylvestre Ntibantunganya uyu yategetse u Burundi hagati ya 1994-1996 ni ukuvuga imyaka ibiri, yavuye ku butegetsi ahiritswe na Pierre Buyoya wapfuye, gusa Ntibantunganya ni umuntu ufite icyubahiro cyinshi muri aka karere ndetse no mu Burundi ndetse akaba anakuriye ikigo cyitwa Comite Nationale du Dialogue Sociale (CNDS).

Ni mugihe Domitien Ndayizeye nawe yayoboye Burundi imyaka ibiri gusa hagati ya 2003-2005, uyu ku giti cye yahaye ubutegetsi ishyaka rya CNDD-FDD icyo gihe Petero Nkurunziza wapfuye muri 2020 ahita afata ubutegetsi. Uyu nawe numwe mu bagize itsinda Panel of the wise ritanga inama ku mahoro n’umutekano muri Africa”

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles