spot_img

Mu Bushinwa imvura iragwa bagahinga umusaruro ukaba mwinshi, muri Afurika imvura iragwa hakavuka abana benshi. Ubu bugenge bukora bute?

- Advertisement -

Ni amagambo yatangajwe n’uwahoze akora mu biro bya perezida muri Nigeria bwana Reno Omokri, aho yifatiye ku gahanga abanya Nigeria bahora babyara umunsi kuwundi nyamara nta n’ubushobozi buhagije bwo kurera abo bana.

Uyu mugabo yagize ati: “iyo imvura iguye mu Bushinwa, abashinwa birukankira mu mirima bagahinga kugira umusaruro wiyongere babashe guhaza abanyagihugu. Ni mugihe iyi imvura iguye hano muri Nigeria twirukankira mu buriri bikarangira tubyaye abandi bana. Leta yacu yubatse za gari ya moshi mu bice bitandukanye by’igihugu ariko ikintu cyantangaje ubwo nakoraga ubushakashatsi nasanze abaturage bacu, bazikoresha mu gutaha amakwe, ibirori binyuranye, amasengesho ndetse n’ibindi bitabafitiye akamaro, biragoranye kubona abantu murizo gari ya moshi bari gukora ibibateza imbere”

- Advertisement -

Uyu mugabo ntiyigeze ahagarara mu kubwira abanya Nigeria ariko kandi adasize n’abanyafurika bose, yakomeje agira ati: “ubushinwa cyari igihugu gikennye cyane, bukeye babonye ibyo barimo ari amafuti bahugiye mu kubyara gusa, kuva icyo gihe bahise bashyiraho itegeko kuri buri muntu ryo kubyara umwana umwe gusa, ibyo bintu byatanze umusaruro kugeza ubwo muri 2010 ubukungu bw’Ubushinwa bwiyongeragaho umusaruro mbumbe wose w’ubugereki buri mwaka. Kugeza ubu Ubushinwa bwarakize kugeza naho bafite inzu zirenga miliyoni esheshatu zitabamo abantu. Niyo mpamvu rero ibihugu bya Africa cyane cyane Nigeria mvukamo bikeneye kugabanya ubwiyongere bw’abaturage bukabije tugahugira mu gukora tukubaka ibihugu byacu”

Benshi bakimara kumva ijambo ryuyu mugabo, babivuzeho bitandukanye, bamwe bati: “iyo aza kuba umuzungu ubivuze twari kuvuga ko abazungu banga abirabura, icyakora kuba bivuzwe n’umunyafurika mugenzi wacu wasanga biri butange umusaruro”

- Advertisement -

Ese wowe ubona habura iki ngo abanyafurika dutere imbere uko tubishaka.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles