spot_img

Mu gihe peteroli ikomeje guhenda, ibihugu biyicukura byatangaje ko bigiye kugabanya iyo byacuruzaga. Harakurikiraho iki?

- Advertisement -

Ibihugu birenga 10 birimo Arabia Saudite, Iran na Iraq bisanzwe bizwiho kohereza peteroli nyinshi ku isoko, byatangaje ko bigiye kugabanya kuburyo bufatika umusaruro w’ibikomoka kuri peteroli byoherezaga ku isoko ndetse ibi bikazatangirana n’ukwezi kwa gatanu. Aba bavuga ko kugabanya umusaruro boherezaga ku isoko ahanini bitewe n’igihombo igihugu cy’ubuhinde cyagize ndetse no kuzamuka kw’ibiciro bya peteroli idatunganyije.

Kimwe mu bihugu bicuruza peteroli nyinshi ku isi aricyo Iraq cyatangaje ko guhera kuwa 01 Gicurasi bazagabanya utugunguru tugera kubihumbi 211 ku munsi kuri peteroli bajyaga bohereza ku isoko, Iraq ivuga ko uyu mwanzuro ufashwe mu rwego rwo gusubiza ibintu ku murongo ku isoko rya peteroli ku isi, kandi ngo bakaba babanje kubiganiraho n’ibindi bihugu bicukura ndetse bikanacuruza peteroli, ibi bizakorwa kugeza mu mpera z’uyu mwaka. Si Iraq gusa kandi kuko nibindi bihugu nka Algeria, Arabia Saudite, Abarabu ndetse na Kuwait nabyo byafashe uwo mujyo.

- Advertisement -

Ibi bihugu ariko nubwo bitangaje uku kugabanya peteroli ku isi muburyo butunguranye, byari byaravuze ko peteroli itazigera igabanuka ku isi, abahanga ubu bamaze kwemeza ko ibiciro bya peteroli bigiye kuzamuka cyane kabone nubwo byari bisanzwe bihanitse ku isi hose. Uku kuzamuka kw’ibiciro bya peteroli kandi kurajyana n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ndetse n’ibindi bintu bya nkenerwa hafi ku isi hose ariko by’umwihariko mu bihugu bikiri inyuma mu bukungu byiganje muri Africa usanga bisanzwe bikennye hakwiyongeraho izamuka ry’ibiciro ubuzima bukarushaho kurira kuri benshi.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles