spot_img

Mu mukino w’amateka umuyobozi wa Twitter agiye guterana igipfunsi n’umuyobozi wa Facebook. Irebere nawe…

- Advertisement -

Bamwe babyise igipfunsi cy’ifaranga, abandi babyita umunezero w’abagashize, mu mukino wiswe uw’ikinyejana abaherwe babiri bihariye ikoranabuhanga aribo Elon Musk wa Twitter ndetse na Mark Zuckerberg wa Facebook bagiye guhurira mu murwano ukomeye uzabera mu mujyi wa Las Vegas.

Uretse kuba Musk ariwe muherwe cyane kurusha Zuckerberg aranamurenze mu gihagararo ndetse no mu mbaraga, gusa uyu Zuckerberg nawe si agafu k’imvugwarimwe kuko asanzwe azwi cyane mu mukino njyarugamba wa Jiu-Jitsu.

- Advertisement -

Ubundi byatangiye Musk yandika ku rubuga rwe rwa Instagram avuga ko yiteguye igihe cyose kurwana na Zuckerberg mu gihe yaba abishatse, bidatinze Zuckerberg nawe yahise amusubiza amubaza aho uwo mukino ugomba kubera maze inkuru itangira gushyuha gutyo. Musk nawe yahise amusubiza ko uwo mukino ugomba kubera Las Vegas ahazwi nka “Vegas Octagon” aha hantu harazwi cyane kuko hari ikibuga cy’imirwano kizitiye neza kuburyo abari kurwaniramo ntaho bacikira.

Mark Zuckerberg umuyobozi wa Facebook

Zuckerberg ubusanzwe ni umugabo utari muremure cyane cyangwa ngo abe mugufi kuko apima metero imwe na 70, ndetse akaba afite uburemere bw’ibiro 70. Ntabwo akanganye mu gihagararo ariko mu mirwano ntabwo ari umuntu woroshye gutsinda kuko amaze kwegukana imidali ibiri mu mikino njyarugamba, avuga ko ifunguro rye ahanini riba ryiganjemo imboga n’imbuto kuko ngo inyama asa n’uwazivuyeho. Avuga ko inyama arya arizikomotse kw’itungo yiyiciye ubwe ubundi atajya arya inyama zibonetse zose.

- Advertisement -
Elon Musk umuyobozi wa Twitter

Ku ruhande rwa Musk arahagaze cyane kurusha mugenzi we, kuko afite uburebure bwa metero imwe na 80, ndetse agapima ibiro birengaho gato 81. Iyo bigeze ku mirire we avuga ko yahisemo kurya ibimuryohera byose atitaye ku kuba ari inyama cyangwa se ibitari inyama. We yiyumvisha ko umuntu akwiye kurya ibyo akunda yashaka akabaho igihe gito.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles