Munyakazi Sadate yibasiye bikomeye Radio10 nyuma y’igihuha yatangaje kuri Rayon.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru hasohotse inkuru ku mbuga nkoranyambaga za Radio10, iyo nkuru yavugaga ko abakinnyi ba Rayon Sports bigumuye bagasohoka mu mwiherero w’ikipe ku mpamvu zo kudahabwa amafaranga ikipe ibagomba.

Bidatinze ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwasohoye itangazo ryamagana, ayo makuru ndetse buvuga ko ari igihuha kidafite ukuri na kumwe.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakomeje buvuga ko ubu abakinnyi bose bari mu mwiherero, ntanumwe wigeze asohoka ku mpamvu zo kudahabwa amafaranga. Bwasoje buvuga ko umukinnyi utarikumwe na Équipe mu mwiherero ari Sugira Ernest wenyine wahamagawe n’ikipe y’igihugu Amavubi.

Nyuma yiryo tangazo rero ryamagana ibyo bihuha byatangarijwe ku mbuga za Radio10, abafana ba Rayon Sports bifatiye iyo Radio ku gahanga, ariko by’umwihariko Munyakazi Sadate wahoze ari perezida wa Rayon ubusanzwe utajya uripfana yahise ajya kuri twitter maze yibasira Radio10 bikomeye.

Yatangiye avuga ko arambiwe ibihuha by’iyi Radio, ariko cyane cyane ibyo bihuha bikaza ngo bigamije kwangiza isura ya Rayon Sports ndetse bigamije no kwangisha abafana ubuyobozi bw’ikipe.

Sadate yakomeje kandi agaya abafatanyabikorwa bemera gukorana n’abantu bacuruza ibihuha, by’umwihariko atunga agatoki Cogebanque isanzwe ari umwe mu bafatanyabikorwa biyo Radio.

Ntiyasoreje aho kuko yakomeje anavuga ko Radio10 yahise imufungirana kurubuga rwayo rwa twitter (blocked), bityo ngo kikaba ari icyemeza ko Radio10 ubwayo yishinja ikosa.

[kwamamaza]

Radio10 kandi imaze kubona amakuru yatangaje adafitiwe gihamya yahise isiba iyo nkuru ariko abafana bamwe na bamwe ba Rayon Sports bari bamaze kubibika mu matelefone yabo.

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*