
Clarisse Karasira na Ifashabayo Sylvain Dejoie basezeraniye imbere y’amategeko mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali , kuri uyu wa Kane tariki 18 Gashyantare 2021.
Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko ubaye nyuma y’uko tariki 08 Mutarama 2021 , Ifashabayo yafashe icyemezo cyo kwambika impeta uyu muhanzikazi amusaba ko yamubera umugore .

Clarisse Karasira na Ifashabayo bahuye mu 2017 , mu gitaramo cyo kwibuka umuhanzikazi Kamaliza, Ifashabayo wari mu ikipe itegura iki gitaramo yahuye na Karasira ubwo yari agiye kukimutumiramo , ubushuti bwabo butangira ubwo.
Uko ubushuti bwabo bwazamukaga , ni nako Ifashabayo yagendaga afata izindi nshingano nko gufasha umukunzi we mu by’umuziki n’ibindi .

Mu mpera z’umwaka ushize , Ifashabayo yari mu b’imbere bategurira umukunzi we igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere nubwo cyakomwe mu nkokora n’ingamba zo kwirinda Covid – 19 .




