spot_img

Nakoze ikosa rimwe gusa nemera gukorana N’abanyafurika, Gusa iryo kosa ntirizasubira.

- Advertisement -

Ni inkuru y’agahinda kandi iteye impungenge kuri Africa ndetse ni ku banyafurika bose, ni amagambo akomeye yavuzwe n’umusaza Sepp Blatter ukomoka mu Busuwisi, uyu akaba yarahoze ayobora FIFA.
Sepp Blatter yabaye perezida wa Munani wa FIFA ndetse yayiyoboye igihe kinini kuko yahereye mu 1998 kugeza 2015. kuri ubu ari mu bihano aho atemerewe kugaragara mu bikorwa byose bya football ku isi.

Uyu avuga ko mu gihe cyose yamaze ayobora FIFA abona ikintu kimwee yakoze nk’ikosa cyanatumye adakomeza kuyobora FIFA ari ukwemera ubusabe bw’abanyafurika akazana igikombe cy’isi kuri uyu mugabane. Ni bwo bwa mbere byari bibaye ko iki gikombe kiruta ibindi kibera ku mugabane utajya wemerwa n’abazungu. Uretse igikombe cy’isi cy’abakuru muri rusange hagati ya 2009 na 2010 umugabane wa Africa wakiriye ibikombe by’isi byose uko ari bitatu.

- Advertisement -

Aha harimo Nigeria yakiriye igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17, Misiri yakiriye igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 19, ndetse na Afrika y’epfo by’agahebuzo yakiriye igikombe cy’isi cy’abakuru cyaje gutwarwa na Espanye nayo yari igitsindiye bwa mbere.

- Advertisement -

Uyu mwanzuro rero wo guha umugabane wa Afurika ibi bikombe byombi ngo byaremye urwangano rukomeye hagati ye n’abazungu ariko nanone n’ubwo uyu mwanzuro bamwe bawubona nk’ikosa rikomeye yakoze, kuri we ngo niryo kosa mu buzima bwe rimuteye ishema kuba yararikoze. Ati “ntewe ishema no kuba narakoze mwene iryo kosa” “nubwo byaremye urwango hagati yange n’abasanzwe banga umugabane wa Afurika ndetse n’abanyafurika ndetse bigatuma batangira kudukoraho amaperereza adafashije, bagatangira kudukoraho icengezamatwara batwangisha abatuye isi gusa ntacyo nicuza mubyo nakoze kuko byari bikwiye”

Uyu musaza w’ikimenyabose ku isi, yakomeje avuga ko ibintu byaje guhuhuka ubwo yashyiragaho umushinga wiswe “one goal organization” uyu ukaba wari umushinga mwiza warugamije gufasha ibihugu bya Afurika kubaka ibikorwaremezo by’umupira w’amaguru dore ko ibihugu hafi ya byose kuri uyu mugabane ntabyo bagiraga, ibi rero ngo byarakaje cyane abazungu cyane cyane abanyaburayi na America kuko batajya bifuza na rimwe iterambere rya afrika mu nzego zose, gusa ngo niryo kosa yakoze mu buzima bwe atazigera yifuza ubuzima bwe bwose, ibi nukubera ko nubwo abanzi be babibara nk’ikosa ariko we ngo n’igikorwa yakoze atazi neza ko harundi uzigera agikora kandi akagikora muburyo bukwiye ndetse bukenewe cyane.

Blatter avuga ko umugabane wa Afurika utazigera wakira ikindi gikombe cy’isi mu bihe bya vuba byose bitewe n’urwango abazungu bagirira Afurika kandi muburyo bw’ibanga, icyakora yizera ko kuba abanyafrika baba babifitemo ubushake bizatinda bikaba ariko atari vuba aha rwose. Yavuze ko kuba ariwe muntu wakoze amateka bwa mbere akazana igikombe cy’isi muri Afurika ndetse kikagenda neza byari bimeze nk’inzozi ngo byaramushimishije cyane ndetse ngo ntanubwo icya kabiri kizahabera mu bihe bya vuba.

Blatter nabo bakoranaga hafi ya bose bageretsweho ibirego n’inzego za FBI zo muri Amerika icyo gihe baratewe muri FIFA bakurwamo nta tegeko na rimwe rigendeweho byari muri 2015, Amerika ngo yababajwe cyane nukuntu Blatter yayangiye kwakira ibikombe by’isi mu myaka yatambutse ahubwo akabiha Afurika y’epfo, Uburusiya na Qatar. Ibyo byanatumye akimara kuvaho Amerika yahise ihabwa kwakira igikombe cy’isi cya 2026 aho izafatanya na Mexico na Canada.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles