spot_img

Nasezeye ku kazi kuko nkeneye kwita ku mugabo wange. Uyu mugeni yavugishije benshi nyuma yo kwemeza ko ntakiruta umugabo we.

- Advertisement -

Uyu mugore udasanzwe imiterere ye iracyaboneka hacye ku isi, avuga ko ubuzima bwe bwose agiye kubuharira akazi ko kwita ku mugabo we kuko ntakintu ku isi ashobora kubona kimurutira umugabo. Benshi bakimara kumva inkuru ye babivuzeho bitandukanye ndetse bamwe mu bamuzi baramunnyega cyane bamwita umwana ndetse abandi bakavuga ko ibyo arimo atarabisobanukirwa.

Aria Lewis yakuriye mu gace k’abakristu cyane, mu buzima bwe bwose ntabwo yakunze kugaragara ahabona cyane ndetse akazi kari ako gufotora ibigendanye n’ubukwe gusa. Gusa uyu nyuma yuko uwo yihebeye bakambikana impeta y’urudashira, yiyemeje guhagarika aka kazi ke umwanya we wose akawuharira urugo rwe ndetse akita ku mugabo uko bikwiye.

- Advertisement -

Uyu mugeni ukiri muto kuko afite imyaka 22 gusa we ashimangira ko abagore bakwiye gukora umurimo karemano Imana yabaremeye ariwo wo kwita ku mugabo ndetse n’umuryango muri rusange, avuga ko mu buzima bwe bwose akazi keza yakoze kakamunezeza ari ako kwita kurugo rwe. Uyu avuga ko ubundi umugore nyamugore wuzuye ari uwo kuguma murugo akita ku mugabo we, akabyara abana bose umugabo yifuza, ndetse akarera abo bana ndetse akabatoza umuco mwiza. Kuri we rero avuga ko ibi atari umwihariko we ahubwo ari umuhamagaro Imana yahaye abagore kuva isi ikiremwa.

Ababazwa cyane nuko abagore b’iki gihe batakigira umuco wahoze uranga igitsina gore, ndetse akifatira ku gahanga cyane imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore izwi nka “feminist movements” kuko iyi miryango ngo yatumye ibyakabaye ari umuco mwiza uhinduka urwenya. Uyu mugore ati: “nibyo kuba wabona akazi ukajya winjiriza umuryango wawe ni byiza, ariko nk’umugore kuguma murugo ukita ku muryango wawe ni byiza kurushaho” icyakora nkangurira abantu ni ugufata umwanzuro ubabereye hagati yabo bigendanye n’amahitamo yanyu mwumvikanyeho.

- Advertisement -

Kuri we avuga ko abantu bamwita umwana ndetse bakamuseka ari abamaze kwandura mu bwonko biyumvishako umugore agomba guhora ahanganye n’umugabo, aho kugira ngo bumvikane. Aria wivugira ko yavukiye mukinyejana kibi kuriwe, yashakanye n’umugabo afite imyaka 18, mu gihe umugabo we yari afite 24, uwo munsi ngo ninabwo bwa mbere basomanye. Igitangaje kurushaho nuko uyu mugore yabujije n’umugabo we kugura televiziyo hato itazanamurangaza bigatuma atita ku mugabo we uko bikwiye, kuko ashaka gukora icyo bibiliya itegeka umugore cyose.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles