Ni imodoka, ni inzu ndetse ikagira na parikingi ijyamo izindi modoka. Tembera muriyi bisi yateye benshi ubwoba.

Mu bihugu byinshi bya Africa, hari ibintu byinshi tutagira hari byinshi tutabona ndetse bigatuma haribyo twumva tugakeka ko ari ibinyoma. Niyo mpamvu ubishoboye amafaranga yawe menshi wayashora mu gutembera isi, kuko niryo shuri umuntu yigiramo byinshi, bitamusabye umwanya wihariye.

Motorhomes ni imodoka nini cyane zimaze kwandika izina mu bihugu byateye imbere, ndetse uko bukeye mwene izo modoka zigenda zivugururwa muburyo budasanzwe kuburyo usanga imodoka ifite ubwiza buruta ubwa za hoteli za mbere ku isi. Motorhome nicyo kintu buri wese namwifuriza kuzakandagiramo byibuze iminota itanu kuko ni imashini igufasha kubaho ubuzima bw’inzozi.

Uyirebeye inyuma ni imodoka nini isanzwe tumenyereye nka Bisi (Bus) ariko uyigezemo imbere usanga ari inzu ndetse inzu yubatse neza kurusha izo wigeze kubona zose. Ubunini, umwanya wisanzuye, uburyohe byose bituma iyi modoka iba iya mbere ku isi yifuzwa na bose mu ngendo zimara iminsi myinshi mu nzira. Mu myaka yashize wasangaga motorhomes ari ibimodoka bikoze nabi cyane kuburyo atari benshi zakururaga.

Gusa uko iminsi ihita ahubwo zigenda zikorwa neza kurusha izindi modoka zisanzwe ndetse bigatuma uyigezemo ahita ayikunda kuko asangamo burikimwe cyose yakwifuza.
Kuriyi nshuro tugiye kugaruka kuyitwa Volkner Performance S yihariye ubwiza busangwa muri za hoteli z’inyenyeri eshanu gusa. Volkner abayikandagiyemo bose, basohoka bavugako ntaho ihuriye na za hoteli zikaze kuko iyi bisi izirenzeho kure.

Wakwibaza uti ese irimo iki kidasanzwe?
Volkner performance S nubundi yakozwe nuruganda rwa Volkner mu mwaka wa 2019, gusa iyi yatinze kujya hanze bitewe n’ikoranabuhanga bifuzaga kuyishyiramo. Kuri ubu iyi bisi nicyo kinyabiziga cyo ku butaka gihenze kuko ihagaze miliyoni 7.7 z’amadorali (miliyari 7 na miliyoni 700 Rwf). Kugira ngo wumve ko iyi modoka ya bisi ihenze nuko wabanza ukamenya ko iyo uyiguze uhabwa n’indi modoka y’ubuntu ariko kandi ihenze yo mu bwoko bwa Bugatti Chiron.

Ese igizwe niki?
Volkner Performance S ni imodoka yagenewe gusohokana mu ngendo zimara iminsi ku gasozi, bitewe nuko igufasha gukomeza kubaho nkuko wabagaho murugo, iyi iza irimo ibintu byose umuntu w’umukire akenera ari iwe, kuva munzu kugeza hanze. Iyi modoka ibamo parking nini cyane iza iparitsemo ya Bugatti bakongeza, iyi kandi iba ifite parking ebyiri za moto.

Sibyo gusa, iyi modoka iza ikoranye umuziki utaba muri studio iyariyo yose ku isi cyangwa se akabyiniro kuko ibyuma bitanga umuziki muriyi modoka biba bihagaze agaciro k’ibihumbi 355,000 by’amadorali (miliyoni zirenga 355 Rwf). Iyi modoka ibamo igikoni giteguye neza cyane kandi kirimo ibyangombwa byose bisanga muri hoteli zihenze ku isi, igira ubwogero n’ubwiherero bigezweho. Aha habamo resitora, akabari, ndetse n’ibiro wakoreramo akazi kuko haba harimo na za mudasobwa zihagije.

Wakwibaza uti ese umuriro ikoresha wose uvahe?
Niba nawe uri mubibaza iki kibazo ukwiye kumenya ko iyi modoka ifite ibyuma bikurura umuriro uturuka ku mirasire y’izuba (solar panels) izi zikaba zishobora kubika umuriro ungana na watt ibihumbi 2000. Sibyo gusa ifite n’imashini itanga umuriro (generator) ishobora gutanga kilowatt umunani, uyu n’umuriro ukwemerera gukora ibyushaka kuriyi modoka.

[kwamamaza]

Mu mafoto ushobora kwihera ijisho maze ukatubwira imodoka waba uzi ikoranye ubuhanga kurusha iyi?

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*