Niba nawe utunze imwe murizi telefone za kera, ushobora guhabwa amadorali menshi cyane. Dore uko bimeze.

Hari urubuga rwa internet LoveAntique rwashyize hanze urutonde rwa za telefone za kera ubu ziri gushakishwa bikomeye kuko zifite agaciro kenshi cyane. Ibi bivuze ko niba uri umwe mu bantu batajya bajugunya imari zabo, hari uburyo iyi telephone yawe yakera yaguhamo amafaranga menshi kabone niyo yaba itakibasha kwaka.

Ku mutwe w’uru rutonde habonekaho telephone za iPhone zakozwe bwa mbere n’uruganda rwa Apple, ahagana muri 2007. Uramutse ufite imwe murizo waba ufite amahirwe yo guhabwa akayabo k’amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyoni 14 ($14,000). Uretse izi iPhone kandi urutonde rugaragaraho telefone za kera zo mu bwoko bwa nokia na motorola.

Ariko se mu by’ukuri kuki izi telefone zifite agaciro kangana uku?
Ubusanzwe uko iminsi ishira usanga imikorere y’inganda igenda ihinduka. Nyuma yuko Abashinwa binjiye ku isoko ry’isi yose, bagerageje kuzana abakiliya mu ngeri zose aho buri wese n’ubushobozi bwe agenda ahabwa icyo akeneye. Ibi rero byatumye n’izindi nganda zo m’Uburayi na America zigerageza kugumana isoko maze nabo batangira gukora ibintu bya macye ari nako bagabanya agaciro k’ibigize igicuruzwa. Izi telephone za mbere rero uzisangamo ikoranabuhanga ryitondewe cyane ndetse zikaba zikozwe mu bikoresho bihenze ahusanga telephone imwe yakera ibiyigize bishobora gukora izirenze ebyiri z’ubu.

Dore zimwe muri telefone ziri gushakishwa bikaze, ufite imwe murizo waba wongeye wariye.

[kwamamaza]
  • Motorola 8000x: 800-3500GBP
  • Nokia 7700: 1000-2000 GBP
  • Mobira Senator NMT: 800-2000 GBP
  • Nokia Sapphire 8800: 500-2000

Izi telephone kimwe n’izindi zose ziruriho ufite imwe murizo hagiye hariho n’agaciro k’Amafaranga baguha bitewe niyo waba ufite. Ahasigaye n’ahanyu rero mu gukora iyo bwabaga mukabyaza umusaruro imari mufite.

VIDEO WAREBA

1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*