Niba uri igitsina gabo dore ibiryo udakwiye kurya kuko bikwicira intanga buri munsi.

Burya ni ngombwa kuri buri wese kumenya ko ibiribwa dufata umunsi kuwundi bigira uruhare mugutuma ubuzima bwacu bukomeza kumera neza. Kwirinda umunabi wa buri gihe, kutinaniza bikabije ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri nabyo biri mubituma ubuzima bwacu bukomeza kumera neza. Nyamara icyo ukwiye kumenya nuko hari n’ubwoko bw’ibiribwa dufata ariko ugasanga bifite uruhare runini mu kuturindira ubuzima.

Kuriyi nshuro rero niba wowe musore ushaka kuzavamo umupapa ubereye urugo rwawe, hari amafunguro ukwiriye kwitondera byaba ngombwa ukayagendera kure kuko ashobora kukwicira ahazaza kubijyanye n’urubyaro. Abagore bo usanga bagirwa inama akenshi yo gukoresha tungurusumu n’ibikoro kenshi kugira ngo biborohere gutwita neza. No ku bagabo rero usanga hari byinshi bagirwamo inama kuko haribyo barya ugasanga byangiza intanga zabo.

Niyo mpamvu rero abagabo bakwiye kwirinda ibi bikurikira:

  • Ukwiye kugabanya cyangwa kureka ibisindisha.

Gufata ibisindisha kenshi bigabanya imbaraga z’umugabo mu gihe cyo gutera akabariro, hano ntibivuze ko ari kubantu bazinywa kukigero kinini cyane, ahubwo na wa wundi ufata gacye karinganiye bishobora kumugeraho. Kunywa ibisindisha ku kigero kinini bigabanya imisemburo myinshi mu mubiri ndetse bishobora no gutuma intanga zawe zicika intege.

  • Ukwiye kuva ku nyama zatunganyirijwe mu nganda.

Izi nyama zatunganyirijwe mu nganda burya nazo nimbi ku buzima bwa muntu, ibi ni ukubera ko zigira ingaruka mbi ku mikorere y’umutima uretse ibyo kandi izi zigabanya ingano ndetse n’ubuzima bw’intangangabo.

[kwamamaza]
  • Ukwiye kugabanya ibinyamavuta

Abagabo bakunda amata cyane, amavuta yaba ayasanzwe cyangwa ayo basiga ku migati, bakwiye kubihagarika. Ibi binyamavuta biturutse ku matungo usanga bifite umusemburo witwa estrogen uturuka mu matungo. Iyi misemburo nayo ayikura mu miti ahabwa kugira ngo yongere umukamo, iyi misemburo ituruka mu miti ihabwa amatungo ni mibi cyane ku ntangangabo, niyo mpamvu abagabo n’abasore bagirwa inama yo guhindura bakaba bashaka ibisimbura ibyo biribwa.

VIDEO WAREBA