Urukundo ni ikintu kiba hose kandi kigirwa n’abantu hafi ya bose ku isi. icyakora usanga buri wese akora ibitandukanye nibyundi kugira ngo ashimishe uwo akunda.
Gusa utitaye ku rukundo rwose waba ukunda umuntu, burya hari ibintu uba udakwiye gukora kugira ngo ushimishe uwo ukunda. Icyakora nk’umugabo cyangwa umuntu witegura kuba umugabo uba ufite inshingano yo gushimisha uwo ukunda, ariko nanone byose bigomba kugira aho bigarukira. Hari ibintu uba ugomba gukora ariko hari nibyo uba utagomba gukora mu rwego rwo kwihesha icyubahiro n’umutuzo mu buzima bwawe.
Ntuzigere wishyurira umukobwa ishuri: uretse kuba yaba ari umugore wawe mwaramaze kubana, ariko ubundi ntukwiye guhirahira wishyurira umukobwa cyangwa umugore amashuri utitaye ku kuba waba umukunda cyane cyangwa mwaba mumaranye igihe. Birakwiye ko bishobotse wamufasha utuntu tumwe na tumwe ari ku ishuri ariko ntuzigere wishyiraho inshingano zo kumwishyurira ishuri ryose uko ryakabaye. Niba kandi wiyemeje kumwishyurira ishuri, ubwo uzamenye ko ari ubufasha utanze atari ideni azaba akugiyemo iryariryo ryose, ibi nukubera ko uko iminsi ihita ibintu bihinduka bityo ushobora gukoresha imbaraga nyinshi umwishyurira nyuma akazikundira undi ibyo wakoze byose bikarangirira aho.
Ntuzigere urenga ku mategeko kubera umukobwa: hari umuntu ukunda ariko ugasanga ntafite ubushobozi bwo guha umukobwa byose akeneye. Nubona nawe uri umwe muri aba ntuzigere wishyira mu kaga nkako kwiba cyangwa ubwambuzi ngo ukunde ubone ibishimisha uwo ukunda. Ntuzigere wemera na rimwe gukora ibyaha byanagufungisha ugamije gushimisha umukobwa.
Ntuzigere wimaraho twose kubera we: usibyeko haraho bishobora kugera bikaba ngombwa nko mugihe cy’uburwayi ariko mu buzima busanzwe ujye ugeraho ube igisambo kuri we.
Ntugate umurongo wahoranye: burya umusore wese cyangwa umugabo ahorana inzozi kuva ari umwana, ndetse akora cyane umunsi kuwundi ngo azigereho. Niyo mpamvu uwo wakunda wese, uko yaba ameze kose adakwiye kukwibagiza inzozi zawe warufite kuva na mbere yuko muhura. Usanga abantu benshi baba bafite inzozi zo gukomeza amashuri yaba mu gihugu cyangwa hanze ariko yamara guhura n’umukunzi ugasanga ntibigikunze kuko umukunzi adashaka ko amusiga. Ibi ni ikosa rikomeye kuko harigihe uwo mukunzi mudahorana kandi yazagenda ugatangira bushya. Wowe komeza inzozi zawe natabasha kugutegereza azaba atari uwawe, uzamureke ariko ukomeze intego yawe.
Ntuzigere utesha umuryango wawe agaciro: hari umukunzi muhura ugasanga ntiyishimira umuryango wawe, ndetse kenshi yakumva ko urikumwe nabo mu muryango wawe ntibimushimishe ndetse akifuza ko mwaca ukubiri nawo. Urukundo rwose uzakunda umuntu ntuzigere wemera ko aguca ku muryango wawe kuko isano y’umuryango wawe izahoraho iteka ryose.