spot_img

Nibwo bwa mbere bibaye mu mateka y’umupira, Irebere uyu mukinnyi waciye agahigo ko gukina imyaka myinshi atarasiba na rimwe.

- Advertisement -

Umupira w’amaguru ni akazi gakomeye cyane ndetse kenshi na kenshi birangira ugakora yangiritse akavunika cyangwa agahura nubundi burwayi, ibi rero bituma hari abakinnyi benshi basiba imikino myinshi kubera imvune, umunaniro cyangwa uburwayi.

Icyakora ibi siko bimeze kuri uyu mukinnyi Inaki William ukinira Athletic Bilbao muri Espanye. Byatangaje benshi kumva ko Inaki Williams noneho agiye gusiba umukino ku nshuro ya mbere kuva mu myaka itandatu ishize. Kugira ngo ubyumve neza Williams yari amaze gukina imikino 251 ya shampiona yikurikiranya atarasiba na rimwe. Uyu mukinnyi yageze muriyi kipe aba ngenderwaho ariko kandi arabakundira ababera mwiza no hanze y’ikibuga, ibi byatumye kuva kuwa 07 Mata 2016 akina buri mukino wose wa shampiona iyi kipe yakinnye kugeza kuriki cyumweru tariki 28 Mutarama 2023 ni imyaka itandatu irengaho gato yari amaze adasiba umukino n’umwe.

- Advertisement -

Yaherukaga mu kibuga kuwa kane ushize mu irushanwa rya Copa Del Rey aho yanatsinze ibitego bibiri ubwo ikipe ye yari ihanganye na Valencia. Williams yavuyemo asimbuwe ndetse bigaragara ko atameze neza byaje no gutuma asiba umukino kuri iki cyumweru ikipe ye yakinaga. Icyakora uko byamera kose uyu mukinnyi yaciye agahigo kuko mu mateka ya ruhago nta mukinnyi numwe wigeze agera kuribi, kuba yakina imyaka itandatu atarasiba umukino n’umwe.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles