spot_img

Niwe muntu wenyine wakatiwe igihano cya burundu akakirangiza. Yarapfuye arazuka none ubu ari murubanza rukomeye.

- Advertisement -

Hari ibintu biba mu buzima bwa buri munsi bitangaje ariko ibindi bikaba amayobera, uyu mugabo witwa Benjamin Schreiber yari yarakatiwe igihano cya burundu y’umwihariko kubera ubwicanyi yashinjwaga ndetse bukaza kumuhama. Muri 2019 yakoze amateka akomeye maze azamura urubanza nanubu abantu benshi batazibagirwa.

Uyu mugabo yaburanaga avuga ko igihano cye cya burundu yagisoje ubwo yapfaga ndetse n’abaganga bakaza kwemeza ko koko yapfuye gusa uyu ngo baje gukora ibishoboka aza kugaruka mu buzima ariko we akavuga ko byakozwe atabigizemo uruhare kuko ubuzima bwe hano ku isi bwarangiye bityo ko n’igihano cya burundu y’umwihariko yari yaragisoje bityo ko akwiye kurekurwa agataha.

- Advertisement -

Ubusanzwe uyu yakatiwe mu myaka ya 1990, azira ubwicanyi yakoze igihano cye kugeza muri za 2015 ubwo yagiraga ikibazo mu mpyiko akaza kujyanwa kwa muganga igitaraganya ariko bagakora iyo bwabaga akaza kuzanzamuka. Ibi rero yabishingiyeho avuga ko yari yapfuye abaganga bakamuzura bityo ko bangije uburenganzira bwe bwo gukora igihano yakatiwe kugeza ubuzima bwe burangiye.

Urukiko icyakora rwanze ubusabe bw’uyu mugabo ruvuga amategeko ateganya ko uwakatiwe akora igihano cye ubuzimwe bwose kugeza apfuye ndetse urupfu rwe rukemezwa na muganga mu buryo bwa burundu, bityo ibyo schreiber aburana ari amafuti ko adashobora kurekurwa ngo atahe kandi agihumeka, igihe cyose ahumeka agomba gukora igihano cye nkuko amategeko abiteganya atagombye kwitwaza impamvu z’uburwayi ngo azuririreho.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles