spot_img

Niwibonaho ibi bimenyetso uzamenye ko ugiye gupfa

- Advertisement -

Urupfu ni kimwe mu bintu by’amayobera kandi biteye ubwoba ku bantu benshi. Kuva mu bisekuru bitandukanye ikiremwamuntu cyagiye gikora ibishoboka byose ngo gisobanukirwe ibyerekeye urupfu ariko kugeza nubu biracyari ihurizo rikomeye.

Icyakora hari ubushakashatsi bwagiye hanze bwerekana ko burya amazuru yacu ndetse n’inzugano z’impumuro (sense of smells) aribyo bice by’umubiri bifite urufunguzo rukomeye ku bigendanye n’urupfu cyane iyo ruri kudusatira. Amazuru nicyo gice cyonyine ku mubiri gifite ubushobozi budasanzwe bwo kumenyesha ko turi gusatira urupfu. Ibi bikubiyemo kuba amazuru yawe ashobora kumenya ko mugenzi wawe agiye gupfa ariko kandi akanamenya ko nawe ubwawe ugiye gupfa. Burya ngo umuntu ugiye gupfa atangira kubura impumuro mu mazuru ye kuburyo nta kintu na kimwe kimuhumurira cyangwa ngo kimunukire.

- Advertisement -

Abahanga mu bya siyansi y’ubumenyamuntu, bavuga ko iyo umuntu agiye gupfa umubiri we usohora impumuro idasanzwe kuburyo umuntu umwegereye ashobora guhumurirwa urwo rupfu rwe. Iyi mpumuro idasanzwe ntabwo abantu bose bahita bayumva ijana ku ijana ariko hari bamwe bahita babitahura ako kanya. Ibi ngo kandi bikorana n’amarangamutima ya muntu binatuma byanze bikunze iyo umuntu agiye gupfa umuntu we umuri iruhande atangira kubyiyumvamo ariko byose ko bihera mu mazuru nyuma bigakomereza mu byiyumviro bye.

- Advertisement -

Aba bahanga bakomeza bavuga ko nubwo ushobora guhumurirwa urupfu rwa mugenzi wawe, ariko nanone nawe ubwawe ushobora kumenya ko ibyawe bigiye kurangira, burya ngo nutangira kunanirwa guhumurirwa cyangwa kunukirwa n’ikintu icyaricyo cyose, uzamenye ko ibyawe bishobora kuba bigiye kurangira.

Wowe waba warigeze uhumurirwa urupfu?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles