Uyu mugore udasanzwe yamaze gutangaza ko afite gahunda nshyashya ijyanye n’iminwa ye, kuburyo azakomeza kuba ikimenyabose kurushaho, kuko we abona ko bidahagije.
Andrea Ivanova ukomoka muri Bulgaria, mu gihe cyashize yigeze kwiharira imbuga za internet nyuma yuko atangaje ko yatanze arenga miliyoni 10 FRW akibagisha iminwa ye ngo ibe minini kurushaho. Mu minsi ishize kandi aherutse gushyiraho icyamunara cyo gusomana, kuburyo umuntu wese washakaga kumusoma, yagombaga kwishyura bagasomana kuriyo minwa idasanzwe minini ku isi.
Uyu mukobwa w’imyaka 25 gusa, yatangiye urugendo rwe rwo kongera iminwa ye muri 2018, uyu uretse kuba yarabagishije iminwa, yanibagishije amatama ndetse n’urwasaya, kuri we akaba ngo yifuza kumera nka robot z’abagore zigezweho ubu. Ubu rero ngo ari gukora ibishoboka kuburyo aca akandi gahigo ku isi kuburyo azaba ariwe wa mbere ufite iminwa minini ku isi, ndetse akagira n’amatama manini ku isi.
Bivuze ko uretse kugira agashya k’amatama manini, iminwa nayo ngo Azakomeza ayongere, kuburyo nta muntu numwe uzigera amuhiga mu kugira iminwa minini ku isi.