spot_img

Nta gihindutse mu kwezi gutaha uruganda rutunganya urumogi ruraba rwuzuye mu Rwanda. Dore ibidasanzwe kuri rwo… 

- Advertisement -

Bitarenze mu kwezi kwa Nzeli (9) 2024 mu Rwanda hazaba huzuye uruganda ruzifashishwa mu gutunganya urumogi nyuma yuko igihugu gishyizeho amategeko n’amabwiriza bigenga ihingwa ry’urumogi. Ni uruganda biteganyijwe ko ruri kubakwa mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Musanze nk’uko amakuru tutarabasha kugenzura neza abivuga.

 

- Advertisement -

Ikigo cyitwa King Kong Organics (KKOG) Rwanda, iki kikaba gikomoka ku kindi kigo cy’abanyamerika cyitwa KKOG Global kikaba aricyo bivugwa ko aricyo kiri kubaka uru ruganda. Iki ni ikigo gikaze kandi kimenyerewe cyane mu mirimo yemewe yo gutunganya urumogi ku mugabane wa Afurika gisanzwe gikorera mu bihugu bitandukanye birimo nka Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Zimbabwe, Malawi na Uganda, iki kigo kandi bivugwa ko ku ikubitiro aricyo cyatsindiye isoko ryo gutunganya urumogi mu Rwanda mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka.

- Advertisement -

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB cyashyizeho amwe mu mabwiriza yemera guhinga urumogi ku butaka bw’u Rwanda ariko rugahingwa hagamijwe ko rutunganywa rugakoreshwa mu bigendanye n’ubuvuzi ndetse bimwe mu biruvuyemo bikajya byoherezwa mu mahanga. Amakuru yatangajwe na New Times avuga ko kuri ubu uruganda rugeze ku gipimo cya 70% ndetse bikaba biteganyijwe ko imirimo yo kurwubaka izarangira muri uku kwa cyenda tugiye kwinjiramo.

 

Kugeza ubu u Rwanda rwemeye ihingwa ry’urumogi ariko rugakoreshwa gusa mu gisata cy’ubuvuzi ariko biracyari icyaha gihanirwa n’amategeko ku gukoresha urumogi muburyo bwo kwinezeza. Guhinga urumogi nabyo kandi si buri wese uramuka agatangira guhinga urumogi ahubwo hari ibisabwa uwifuza guhinga urumogi wese ndetse byashyizwe hanze birimo nk’icyangombwa gitangwa ba Police ndetse no kwishyura amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni yicyo cyangombwa.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles