spot_img

NTIBISANZWE!! Hakozwe akamashini kagufasha kubika inzozi zawe ku buryo wabasha kuzireba ubyutse.

- Advertisement -

Uko iminsi ishira indi ikaza hagenda habaho ubuvumbuzi budasanzwe, babantu mukunda kubyuka mwibagiwe inzozi mwarose kandi mwashakaga kuzisobanuza, ubu mwashyizwe igorora kuko hashyizweho uburyo ushobora kongera kubona inzozi zawe bitakugoye.

Ikipe y’abashakashatsi mu gihugu cy’Ubuyapani bifashishije icyuma kivuguruye kireba mu bwonko bw’umuntu (modified MRI) ndetse n’ikindi kireba byimbitse mu ntekerezo z’umuntu kizwi nka electroencephalogram (EEG) maze bareba mu nzozi z’abantu.

- Advertisement -

Muri ubu bushakashatsi bifashishije abantu batatu maze umunota kuwundi izo mashini zikurikirana ibikorerwa mu bwonko bwabo bantu mu gihe basinziriye. Buri wese yashyirwaga muri MRI byibuze amasaha atatu mu gihe cy’iminsi 10.

Izi mashini uko ari ebyiri zagiye zifata ibikorerwa mu bwonko bwaba bantu mu gihe basinziriye ndetse zibasha kubihinduramo ibintu bifatika umuntu yabika (records).
Ibi birangiye aba bagiye babaza buri wese ibyo yabonye munzozi maze bagahuza nibyo za mashini zafashe, niba umuntu avuga ko yarose inzu bakareba ibyo imashini yafashe bakamwereka maze akemeza niba aribyo yabonye mu nzozi cyangwa niba bitandukanye. Baje gufata amafoto bagenda bayahuza bakora amashusho y’inzozi zose uko zagenze ariko batangajwe nuko buri wese yemeje ko ayo mashusho ahuye neza nibyo babonye mu nzozi.

- Advertisement -

Gusa bavuga ko kugeza ubu uguhuza kw’inzozi za nyazo nibyo imashini yafashe biri ku kigero cya 60%, ndetse iri koranabuhanga rikaba ritarabona uburyo ibi byafashwe bishobora kubikwa mu buryo bwa burundu kuko babireba rimwe gusa bikaba birarangiye.

Ariko se wowe wifuza gusubiramo inzozi zawe?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles