spot_img

Nyuma y’iminsi 21 ari mu masengesho no kwiyiriza ubu ntabasha kugenda, Uyu mu pasiteri yavugishije benshi.

- Advertisement -

Uyu mupasiteri witwa Victor Great wo mu gihugu cya Nigeria yagaragaye ku mashusho atabasha gutambuka nyuma yuko afashe iminsi 21 y’amasengesho no kwiyiriza ubusa.

Amashusho yuyu mushumba yagaragaye ku rubuga rwa facebook rw’urusengero ayobora, aho abayoboke be bamuteruye bamuvana mu modoka bamwerekeza murusengero kugira ngo babashe gukora amateraniro.

- Advertisement -

Bamusohoye mu modoka mu myenda y’umweru dede bahise bamurambika hasi abayoboke baramushagara abandi bari mu marira mu bwoba bwinshi bwuko ashobora kuhatakariza ubuzima. Gusa nyuma yaje kugaragara atangiye kwigisha ariko atabasha kuva aho ari, arinako bamuteze amatwi. Icyakora mu kwezi kwa munani uyu mupasiteri yari yatangaje ko agiye gutangira amasengesho y’iminsi 21 agamije gufunga amarembo y’urupfu (gukuraho urupfu)

Yagize ati: “ahantu ngiye kujya nta muntu numwe uzambona, nzajya ahantu hihishe ha njyenyine ndirire Imana rurema kugira ngo ifashe abantu bange benedata. Ahantu ngiye kujya amarembo yamaze gufunguka sinareka kujyayo, kuko sinzaba ngiyeyo kubwange, ahubwo nzajyayo kuko ari ubutumwa mpawe ngomba gusohoza. Ubundi umukoro mfite hano ku isi ni ugufunga amarembo y’urupfu kuburyo abantu bose nzaba ndeberera urupfu nta bubasha ruzaba rubafiteho mu gihe nkiri ku isi

- Advertisement -

Uyu avuga ko ariwe uhagarariye abayoboke b’itorero rye imbere y’urupfu ku buryo nta muyoboke we ugomba gupfa mu gihe akimuyobotse.
Ese ibi byaba ari ukuri ko pasiteri yabuza urupfu guhitana abantu?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles