Nyuma y’iminsi micye ageze i Kigali, Sunday Jimoh yamaze gusinyira Rayon Sports.

Sunday Oni Jimoh rutahizamu mushya wa Rayon Sports yamaze gusinyira iyi kipe ku mugaragaro nyuma y’uko yari yatangajwe ko yayerekejemo mu ntangiriro z’uku kwezi. Sunday avuye muri Abi Warriors yo muri Nigeria. Yasinye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ugushyingo 2020. Akaba yasinye imyaka ibiri muri iyi kipe ya ’rubanda’.

Ni umukinnyi Rayon Sports yasinyishije mbere y’uko igura n’igurisha ry’abakinnyi rirangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ugushyingo 2020. Sunday Jimoh asinye nyuma y’uko Moussa Camara wari utegerejwe muri iyi kipe atakiyijemo.

Yatangaje ko yishimiye gusinya muri Rayon Sports ndetse ngo yiteze kuzakora byinshi. Ati “Rayon Sports nari nsanzwe nyizi ndetse nanayirebye mu mikino yahuyemo na Enyimba. Nishimiye kuyisinyira, nishimiye kuba mbaye umukinnyi wa Rayon Sports.” Yunzemo ati ” Ndi hano kugira ngo ntange ibyo mfite byose. Ndasaba abafana kunshyigikira bakamba hafi , nanjye mbasezeranyije kutazabatenguha.”

Sunday yakiniye Heartland FC yo muri Oweri mbere yo kwerekeza muri Nnewi. Oni Jimoh yatsinze ibitego bitandatu kuva ageze muri Abia Warriors birimo bitanu yatsinze mu mwaka ushize w’imikino wa 2019/20 na kimwe yatsinze mu 2019. Kuva mu 2015, yatsinze ibitego 11 muri Shampiyona ya Nigeria.

Ni umukinnyi wa kabiri mushya usinyishijwe na Komite Nyobozi nshya ya Rayon Sports nyuma y’Umunya-Côte d’Ivoire, Jean Vital Ourega watiwe muri TP Mazembe.

[kwamamaza]

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*