Nyuma yo kuganira na Diamond, Miss Mutesi Jolly yaganiriye na Minisitiri w’ubukerarugendo.

Minisitiri w’Ubukerarugendo n’Umutungo Kamere muri Tanzania, Hon. Damas Daniel Ndumbaro, yakiriye mu biro bye Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, kuri ubu akaba ari Visi-Perezida w’irushanwa rya Miss East Africa rigiye kuba mu mpera z’uyu mwaka.

Miss Mutesi Jolly yari kumwe na Perezida wa kompanyi ‘Rena Evants’ itegura Miss East Africa, Bwana Rena Callist, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nzeri 2021, ubwo bagiranaga ibiganiro byihariye na Minisitiri w’Ubukerarugendo n’Umutungo Kamere, Hon. Damas Daniel Ndumbaro.

Ibi biganiro byibanze ku mikoranire hagati ya Minisiteri y’Ubukerarugendo n’Umutungo Kamere n’iri rushanwa rizahuza abakobwa bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Miss Mutesi yanditse kuri Twitter, avuga ko baganiriye ku buryo Leta ya Tanzania yakoresha iri rushanwa mu kwamamaza ‘ubukerarugendo bw’iki gihugu cyane ko ari nacyo (Igihugu) kizakira iri rushanwa.’

Ibi biganiro byabaye nyuma y’umunsi umwe, Miss Mutesi Jolly ashyize umukono ku masezerano y’imikoranire n’igitangazamakuru Wasafi Media cy’umuhanzi Diamond, agamije kuzamenyekanisha ‘bwa mbere’ buri gikorwa cyose kizabera muri iri rushanwa, kuva ku munsi wa mbere kugeza rirangiye.

Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Wasafi Media, Jamal April, ari kumwe n’Umuyobozi w’Ibiganiro muri Wasafi FM, Nelson Kisanga, ndetse na Visi-Perezida w’irushanwa Miss East Africa.

Miss Mutesi Jolly wari kumwe na Perezida wa Miss East Africa, Rena Callist akaba n’umuyobozi Mukuru wa Rena Events itegura iri rushanwa.

Hari hashize hafi imyaka icyenda Wasafi Tv idakorana na kompanyi Rena Events, itegura iri rushanwa ry’ubwiza rihuza abakobwa bo mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba, n’abandi bo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.

Iri rushanwa rihuje abakobwa b’ubwiza n’ubwenge bo mu bihugu 16 byo muri Afurika, harimo abo muri Tanzania, Kenya, Uganda, Rwanda, Burundi, Ethiopia, Sychelles, Somalia, Reunion, Djibouti, Mauritius, Erithrea, Sudani y’Epfo, Malawi na Madagascar.

Miss East Africa izabera muri Tanzania. Abakobwa bazatangira kugera muri iki gihugu guhera tariki 29 Ukwakira 2021, aho bazarushanwa mu byiciro bitandukanye.

Miss East Africa 2021, azahabwa imodoka nshya ya Nissan xtrail 2021 ifite agaciro k’amadorali 44, 000 [Angana na miliyoni 44, 362, 42Frz’amanyarwanda], ndetse buri kwezi azajya ahembwa umushahara wa buri kwezi ungana n’amadorali 15000 [Arangana na miliyoni 15,123,550.

[kwamamaza]

Uzaba igisonga cya mbere, azahembwa amadorali 5000 [Arangana na miliyoni 5, 041, 185 Frw], naho igisonga cya Kabiri azahembwa amadorali 3000 [ Arangana na miliyoni 3, 024, 711].   

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*