spot_img

Nyuma yo kugurisha Twitter miliyari z’amadorali, Jack Dorsey yashize urundi rubuga rumeze nkayo.

- Advertisement -

Uyu munyamerika Jack Dorsey yahoze ari umuyobozi mukuru wa Twitter ariko kandi akaba ari nawe wayishinze, kuri ubu yamaze gushinga urundi rubuga rushya rwiswe BlueSky ndetse kuri ubu rukaba rwamaze kujya ahagaragara cyane cyane ku bantu bakoresha iPhone bakaba bashobora kurubona kuri App Store.

Icyakora kuri ubu uru rubuga rubonwa nkuruje gusimbura Twitter, ntabwo ruri gukoreshwa na buri wese kuko ubu abantu bahawe ubutumire aribo bashobora kurugeraho gusa. Kurubuga rwa App Store bavuga ko uru rubuga mu minsi ya vuba ruzaba rwafunguriwe abantu bose

- Advertisement -

Jack Dorsey ubu avuga ko yiteguye guha urubuga abashaka gutanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga, ibi akaba arinabyo abantu bamunengaga ubwo yari agifite Twitter. Ubu rero ashimangira ko uru rubuga rushya rwa Bluesky ngo rukazaza ruvuguruye kuburyo abantu bazarukunda cyane.

Dorsey yagurishije urubuga rwa Twitter kuri Elon Musk aho yaruguze miliyari 44 z’amadorali, Musk akimara kugura urubuga rwa Twitter yahise atangaza ko agiye kuvugurura imikorere ya Twitter kuburyo abantu bazagira ijambo risesuye kurusha uko bisanzwe.
Imbuga nkoranyambaga zimaze kuba isoko y’amafaranga menshi cyane ndetse ubu abaherwe benshi bakaba bari gushoramo imari nyinshi cyane mu gihe isi yose iri gushyira ubuzima bwa buri munsi kuri internet.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles