spot_img

Papa Francis yihanganishije abahitanywe n’ibiza mu Rwanda.

- Advertisement -

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Vatican News cyandikirwa I Vatican, Papa Francis kuri ubu uyobora Kiliziya Gatolika ku isi yatangaje ko yashenguwe cyane n’abahitanywe n’ibiza byibasiye intara eshatu zo mu Rwanda ariko kandi akomeza avuga ko ari gusengera cyane abagizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’imvura yaguye mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa kabiri.

Intara y’uburengerazuba n’amajyaruguru nibyo byibasiwe cyane dore ko abagera ku 130 baguye muribyo biza ndetse amazu arenga ibihumbi 5000 agasenyuka. Papa Francis kandi ntibyarangiriye aho kuko yanoherereje ubutumwa bwo kwihanganisha abinyujije ku ntumwa ye mu Rwanda Arnaldo Catalan.

- Advertisement -

Papa Francis ati: “Mbabajwe cyane no kumva abantu babuze ubuzima ndetse n’ibyangiritse kubera umwuzure cyane cyane mu burengerazuba no mu majyaruguru y’u Rwanda” yakomeje agira ati: “mu buryo bw’umwuka ndi hafi y’abari kubabara kubera aka kaga”

Ubusanzwe ubutumwa Papa yandikiye abakristu mu bihugu binyuranye uretse kugezwa kubo bureba ako kanya bunasomwa muri za missa mu kiliziya, biranashoboka ko rero nubu butumwa bwazasomwa ku cyumweru muri za kiliziya zo mu gihugu bukagezwa ku bakristu bose, ni mugihe mu Rwanda nkuko ibarura riheruka ryabigaragaje abakristu gatolika bangana na 40% by’abanyarwanda bose rikaba ari naryo dini ryihariye igice kinini cy’abanyarwanda.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles