spot_img

Pasteri ari mu mazi abira nyuma yuko bamuguye gitumo ari guseseka intoki ze mu gitsina cy’umugore usengera iwe.

- Advertisement -

Uyu mukecuru w’imyaka 61 ubu ari koroherwa aho yari arwariye ku bitaro mu mujyi wa Nairobi, ni nyuma yuko yakomerekejwe n’intoki zuwo mu pasiteri mu myanya ye y’ibanga, ubwo uwo wiyita umukozi w’imana yavugaga ko ari kumuvura mu rusengero rwitwa Mukuru wa Njenga muri uyu mujyi wa Nairobi.

Uyu mugabo w’umupasiteri uvugwa mu nkuru yitwa Daniel Muriithi ashinjwa kwinjiza intoki ze n’amaboko mu myanya y’ibanga yuyu mukecuru ndetse akajya akuramo bimwe mu bice by’imbere mu mubiri, ibi rero byatumye uyu mugore ngo atakaza amaraso menshi ndetse bituma aremba bikomeye ari nabwo yajyanwaga kwa muganga. Uyu mukecuru yari yajyanywe kuri uyu mupasiteri n’abana be kuko bari bizeye ko ari bumusengere agakira bitewe n’uburibwe bwinshi yari amaranye iminsi myinshi.

- Advertisement -

Umwe mu batangabuhamya yagize ati: “pasiteri yinjizaga ibiganza bye mu myanya y’ibanga yuyu mugore ndetse akajya akurura bimwe mu bice by’imbere akabizana hanze, amaraso yarisukaga cyane nk’amazi yendaga kuzura ibase, ikindi nuko uyu mugore yari amaze icyumweru cyose ari hano bari kumusengera” nyuma yuko umwe mu bayobora ako gace mu nzego z’ibanze yumvise urusaku rwinshi cyane rw’umuntu kurira mu nzu yuwo mupasiteri, ngo yahise atanga amakuru ku nzego zo hejuru.

Uyu mugabo witwa Dominic Ndungu ari nawe wumvise uru rusaku akanatanga amakuru ngo yihutiye kujya kuriyo nzu, asanga wa mu pasiteri yambaye ubusa ndetse umugore aryamye ku gitanda yataye ubwenge, ako kanya yahise ahata ibibazo pasiteri amubaza kubyayo maraso ari mu ibase ndetse n’ibimeze nk’ibice by’umubiri w’umuntu Ndungu yagize ati: “nkimara kwinjira nabonye Murithii ntakintu yambaye, naramubajije nti ‘aya maraso, izi nyama zimeze nk’ibice by’umubiri w’umuntu ndetse nuyu mugore uryamye n’ibiki? Yaransubije ngo ararwaye ndetse yazanywe hano ngo musengere”

- Advertisement -

Abaturage ba Kenya bagirwa inama kenshi kwitondera insengero nyinshi zigenda zaduka bitewe nuko abapasiteri benshi ari abanyabinyoma ndetse bashobora kubashyira mu kaga igihe icyaricyo cyose.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles