spot_img

Perezida wa Ukraine yemeza ko igihugu cye cyahinduwe urubuga rw’intambara ya Amerika n’Uburusiya.

- Advertisement -

Volodymyr Zelenskiy ni perezida wa Ukraine, uyu benshi bamumenye ubwo Uburusiya bwatangizaga intambara mu gihugu dore ko mbere yaho atari azwi nabantu benshi ku isi. kuri ubu yashyize yemera ko igihugu cye cyahinduwe ikibuga cy’intambara hagati y’ibihugu bibiri rutura ku isi aribyo America n’Uburusiya.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru asobanura ku byerekeye urugamba rwa Bakhmut aho ingabo za Ukraine zerekeje amaso muriyi minsi, perezida Zelenskiy avuga ko Ukraine igomba gukora ibishoboka byose aka gace kakagaruka mu maboko ya Ukraine, yemeza kandi ko mugihe bazaba batakaje uru rugamba, abaturage ba Ukraine bazahita biheba ndetse bishobora no kuzatuma batangira kumushyiraho igitutu gikomeye.

- Advertisement -

Zelenskiy ati: “abaturage bazaba bameze nk’abarambiwe, bashobora kuzatangira kunshyiraho igitutu cyo kuganira n’umwanzi” icyakora uyu mugabo avuga ko iyo bitaba America n’uburayi aba bonyine ntacyo bari kwifasha. Avuga ko ubufasha bwa gisirikare bahawe nibi bihugu bya OTAN aribwo bwatumye nanubu bakibasha kuba batera akuka kuko iyo bitaba ibyo Uburusiya bwari kuba bwaramaze kwigarurira igihugu cyose. Zelenskiy ati: “America irabizi neza kandi irabyumva ko bahagaritse kudufasha uru rugamba tutarutsinda” Zelenskiy yakomeje avuga ko mu by’ukuri uburusiya buhanganye na America muri Ukraine aho kuba buhanganye na Ukraine ubwayo muri macye Ukraine iri kwifashishwa nk’ikibuga cy’intambara ntakindi.

Zelenskiy ariko nanone afite impungenge ko mu mwaka utaha mu gihe Biden atatsinda amatora, Ukraine ishobora guhita igwa mu manga kuko harigihe itakongera kubona ubufasha yahabwaga na Biden. Icyakora avuga ko anifuza guhura na perezida w’Ubushinwa ndetse akaba yaramutumiye ngo azaze muri Ukraine. Icyakora bavuga ko perezida w’Ubushinwa wakunze kwifata cyane harigihe atakwemera kuganira na Zelenskiy dore ko anaherutse gukorera urugendo I Moscow mu Burusiya.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles