POLITIKI MURI FOOTBALL: Menya ukuntu ijambo rimwe kuri Twitter ryarangije umukinnyi rurangiranwa Mesut Ozil.

Icy’ibanze wamenya nuko mu mwaka ushize, Mesut Ozil yari umwe mu bahembwa menshi muri shampiona y’ubwongereza, gusa nyuma yo gukora abashinwa mu bwonko ndetse akanga no kugabanya umushahara we bigaragara ko uyu mugabo agiye kwibagirana mu mupira w’amaguru imburagihe.

Kugira ngo ubisobanukirwe neza, ubundi byose byatangiwe n’amagambo (tweet) uyu musore yanditse kurubuga rwe rwa twitter mu mwaka ushize. Uyu nubwo ibyo yakoze yari azi neza ingaruka bizamugiraho ariko yabirengeje amaso yiyemeza gukora ikintu kitigeze gishimisha benshi mu bamufiteho ububasha. Mukwezi kwa 12, 2019, Ozil yerekanye kumugaragaro ko yamaganye uburyo leta y’ubushinwa yari iri guhohotera abo mu bwoko bwaba Uighurs.

Aba ni abaturage batuye ku butaka bw’ubushinwa mu gace ka Xinjiang, ariko bakaba bagizwe ahanini nabo mu idini ya islam. Uretse ibyo kandi Ozil yanamaganye uburyo imiryango mpuzamahanga yaruciye ikarumira ku ihohoterwa ryakorerwaga aba ba Uighurs. Abantu batandukanye yaba abajyanama ndetse n’inshuti za Mesut Ozil zamwihanangirije ko naramuka yanditse ibyo agomba kuzahura n’ingaruka zikomeye kandi akazazirengera.

Aba bamubwiye ko ibyo naramuka abyanditse biribuhite bimwambura igikundiro n’amasoko yose yari afite agize aho ahuriye n’ubushinwa. Urugero twatanga hano nuko yari azi neza ko navuga nabi ubushinwa ari buhite abura abafana be barenga miliyoni 6 bamukurikira kurubuga nkoranyambaga rwa Weibo rukoreshwa cyane mu bushinwa. Uyu kandi yari azi neza ko ibyo nabyandika nta burenganzira na bumwe azaba agifite bwo kuba yakina m’Ubushinwa, kuba yakinira ikipe ifitanye isano n’Ubushinwa, ntanubwo yaba agihawe akazi kumuntu wese ugize aho ahurira n’Ubushinwa.

Mesut Ozil ibi byose yarabyirengagije ndetse kuri we ngo bitewe nibyo yari amaze abona ku makuru aba Uighur bakorerwa yemeje guhara ibyo yinjizaga byose ngo avuganire abadafite kirengera. We yahise abwira abamujyiraga inama bose ko gukora ibyo ari inshingano kuri we kugira ngo hagire abatabarwa. Uretse ibyo kandi ngo yabikoze agamije guhatiriza ibihugu byiganjemo gukangurira ubushinwa guhagarika urugomo bwakoreraga abo baturage baba Uighur. Reka tukwibutseko perezida wa Turkiya ariwe wambariye ozil mubukwe bwe, Turkiya kandi nicyo gihugu gifite aba islam benshi muburayi.

Amaze kwandika ubutumwa rero yabanje kwibaza byinshi ariko bwanyuma na nyuma aza gukanda (send) abwohereza ngo bukwiragire hose ku isi. Kuva yamara kwandika ibyo bintu byamagana ubushinwa ibyakurikiye k’ubuzima bwo mu kibuga bwa Ozil ni agahomamunwa.

Ndetse kugeza nubu buri wese yibaza ukuntu umukinnyi w’igitangaza nka Ozil yajugunywa mu kanya gato muburyo buri wese atamenye impamvu yabyo. Nubwo rero benshi babeshywa byinshi ariko impamvu nyamukuru niyo yabiteye.

Ese Ozil ko yarakaje ubushinwa, Arsenal yo bapfuye iki?
Kugeza ubu benshi bari kwibaza bati ese Arsenal ko ariyo mu bwongereza bihuriye he n’Ubushinwa?. Nibyiza kwibaza icyo kibazo. Gusa icyo ukwiye kumenya hano nuko ubushinwa ari igihugu cya mbere ku isi gifite isoko rinini kurusha ahandi hose. Shampiona y’ubwongereza isanzwe itambutswa mu bushinwa binyujijwe kuri television za CCTV Ndetse na PP Sports. Izi rero zikimara kubona ibyanditswe na Ozil zahise zihagarika kwerekana imikino ya Arsenal kuko Ozil yari ari muriyo mikino.

Bukeye baje kwisubiraho ariko noneho abavuga umupira kuri television ntibajye bavuga izina rya Ozil mugihe afashe umupira. Ama porogaramu yose yari arimo ishusho ya Ozil (avatars) yahise ikurwamo ndetse kumbuga shakiro za internet zose mubushinwa izina Ozil ryahise rikurwamo, ibi bivuze ko iyo wandikaga izina Ozil kuri internet m’Ubushinwa bahitaga bakubwira ngo “error”. Ibyo rero byahise byerekana ko Ozil yari ari gusibwa ahantu hose mu mateka y’Ubushinwa.

Nkaho bidahagije ibintu byakomeje gufata indi ntera, Arsenal imaze kubona ko iri kubihomberamo yafashe umwanzuro wo kwitandukanya na Ozil, ku kumugaragaro ikipe yavuze ko itarikumwe nawe kubyo yavuze kuri twitter ndetse by’umwihariko mu ikipe imbere bari bari gutegura ibihano simusiga byagombaga guhabwa Ozil. Ibi yanditse uretse no kuba byarangize ingaruka kuri arsenal byanagize ingaruka kuri shampiona y’Ubwongereza yose.

Bitewe nuko iyi shampiona isoko rinini irifite m’Ubushinwa ntiyari kwemera guhomba ifaranga na rimwe kubera ko hari umukino nkuwa Arsenal utanyujijwe kuri televiziyo biturutse kuri Ozil. Ibi byose byatumye Arsenal isaba Ozil guhagarika ibyo arimo kugenda yandika bitaba ibyo agahitamo guheba akazi mu ikipe ya Arsenal.

Ozil yarabyanze ndetse ubwo urwango kuri we ruba rutangiriye aho, mu birori byo kwizihiza umwaka mushya w’Abashinwa Arsenal yasohoye ifoto y’abakinnyi bayo ikuramo Ozil.

Nyamara nubwo Arsenal yitandukanyije na Ozil ibi byari umwihariko kuri Ozil gusa, kuko iyi kipe yagaragaye ifasha umukinnyi Hector Bellerin kwamagana ihohoterwa rikorerwa abirabura muri America ndetse iza no kugaragara ishyigikiye Pierre Emerick Aubameyang mu gikorwa cyo kwamagana urugomo police yakoreraga abaturage muri Nigeria.

Nyamara abantu ntibamenye ko iyo Premier League na Arsenal bishyigikira Ozil byari kugira akamaro ku baturage bahohoterwaga m’Ubushinwa, nyamara bitewe no gukurikira ifaranga bahisemo kumujugunya ngo yirwarize. Kuva ubwo Ozil yahise akurwa k’urutonde rw’abazakina Europa League y’uyu mwaka ndetse nyuma aza no gukurwa kurw’abazakina Premier League. Bivuze ko uyu mwaka kuri Ozil ari imfabusa nubwo ahembwa agatubutse, kugeza ubu byanatangajwe ko ashobora guhita asezera ku mupira w’amaguru cyane ko yamaze no kubona umwanya ukomeye w’ubujyanama mu kigo cy’ubucuruzi cy’abanyamerika.

[kwamamaza]

KANDA HANO HASA UBURURU UREBE VIDEO

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*