spot_img

Pulake y’imodoka ihenze kurusha izindi ku isi yaraye igurishijwe. Menya icyatumye ihenda nayo yaguzwe.

- Advertisement -

Nkuko bitangazwa n’ikigo Guiness Book of world records gisanzwe cyandika utuntu tudasanzwe ku isi, ikigo cyagurishije iyi pulake (plate number) y’imodoka ihenze ku isi kurusha izindi, si ubwa mbere gikoze ibi kuko nubundi cyari gisanganywe agahigo ka plake ihenze kuva muri 2008.

Icyo gihe nibwo bwa mbere baciye agahigo ka plake ihenze ubwo bagurishaga iya mbere mu cyamunara muri 2008 kuri miliyoni 52 z’ama dirhams akoreshwa aho Dubai, aya arenga miliyari 15 mu mafaranga y’u Rwanda. Kuva icyo gihe hagiye hagurishwa izindi pulake zihenze kurusha iyo.

- Advertisement -

Kuri ubu indi plake y’imodoka idasanzwe “P7” yaciye agahigo ndetse igurishwa amafaranga menshi cyane kurusha izindi zose zayibanjirije, dore ko kuwa gatandatu mu cyamunara yagurishijwe miliyoni 55 z’ama dirhams, aya rero akaba asaga miliyari 17 mu mafaranga y’u Rwanda. Iyi pulake ntisanzwe kuko igizwe n’umubare umwe gusa 7, ubundi hakaba handitseho n’inyuguti ya P nkuko pulake za dubai itajya iburaho.

Kugeza ubu uwaguze iyi pulake ntabwo yatangajwe izina, ariko abantu ntacyo byabatwaye kuko biteze kuzamubona atwaye imodoka iriho iyo pulake maze bakajya bamenya uwariwe. Bivugwa ko amafaranga yavuye muriki gikorwa azatangwa mu miryango ifasha, uku akaba arinako bikunda kugenda mu bihugu byinshi iyo bashaka gukusanya amafaranga yo gufashisha abantu banyuranye ibizwi nka “charity”

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles