spot_img

RAYON SPORTS: Byagenze bite ngo izina rikomeye cyane mu gihugu ribure umuntu uribyaza umusaruro ufatika?

- Advertisement -

Abafana bayo kenshi uzumva bavuga ko mu bantu batanu bari hamwe byibuze abatari munsi ya batatu baba ari abafana ba Rayon Sports. Biragoye ko wajya mu rugo urwarirwo rwose mu rwanda ngo uburemo umuntu ufana iyi kipe yageze aho ikabatizwa Gikundiro bitewe nuko ikundwa n’umubare munini.

Rayon Sports ikipe imaze imyaka irenga 50 ibayeho ni izina ryagiye rikomera umunsi kuwundi ndetse ibibaye byose yaba ibyiza n’ibibi bikayisiga ihagaze. Icyakora hari ikintu cyayiherekeje imyaka yayo hafi ya yose, ubushobozi bucye. Iyi kipe yagiye iyoborwa n’abantu batandukanye, bamwe bakayisigira ibigwi abandi bakayisiga ahabi kurusha uko bayisanze, ikintu abo bantu bose bagiye bahuriraho muriyi kipe ni ubushobozi bucye mu bigendanye n’amafaranga.

- Advertisement -

Hageragejwe ibintu byose bishoboka ariko kugira ngo iyi kipe igere ku rwego rw’amakipe yiyubatse mu bushobozi na nubu byaragoranye cyane. Icyakora ikibazo cy’ubushobozi cyasaga n’ikibagiranye mu myaka nk’itatu ishize kuva Uwayezu Jean Fidele yatangira kuyobora iyi kipe, kugeza muri uyu mwaka ahagana nko mu kwezi kwa karindwi ubwo hatangiraga kuboneka imbogamizi mu kugura abakinnyi.

Byarazamutse kugeza muri uku kwezi kwa cyenda ubwo umukinnyi Haruna Niyonzima byatangazwaga ko yatandukanye n’iyi kipe atayikiniye umukino n’umwe byose bikavugwa ko byaturutse ku bushobozi bucye.

- Advertisement -

Ikibazo cy’ubushobozi si Rayon Sports igifite yonyine, icyakora niyo ivugwa cyane bigendanye n’igikundiro ifite ndetse bigatuma n’uvuga wese avuga kuriyi kipe. Ariko se Izina nka Rayon Sports muribi bihe by’ubucuruzi buri hejuru ni gute ryabuze umuntu waribyaza umusaruro kuburyo iba ikipe ikomeye muri Afurika kandi nuwarushoyemo akunguka bifatika?

Usanga bamwe bavuga bati ni gute ikipe ifite abafana benshi ibura ubushobozi, nyamara ntibishoboka ko burya abafana batunga ikipe kuko n’amakipe akomeye ku isi nka Barcelona, Juventus n’andi makipe akomeye yagiye agongwa n’ikibazo nk’iki kandi abarirwa ama miliyari y’abafana ku isi hose. Ibi bivuze neza ko bitakunda ko abafana bonyine batunga ikipe kandi ikabaho neza.

Ibihugu nka Tanzania bimaze gutera imbere mu mupira amakipe akomeye aba afite ibigo bikomeye biyashyigikiye kuburyo ikipe idashobora kubura ubushobozi bw’amafaranga. Ese mu by’ukuri abanyarwanda baba bakennye ku buryo izina nka Rayon Sports ryabura umuntu urifata rikaba ryamufasha no mu bucuruzi kandi akaba yakwigarurira n’abakunzi b’iyi kipe?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles