Rayvanny ari mumazi abira nyuma y’amashusho yasakaye

Kuri ubu Umuhanzi ukomeye muri Tanzania, Rayvanny ari mumazi abiri nyuma yo kugaragara mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ku munsi w’ejo wa Saint Valentin, arimo asomana n’umukobwa[umwana] w’umukunzi mushya wa Harmonize.

Ibi byatumye benshi bagaya uyu muhanzi, kuko ngo uyu mukobwa akiri muto dore ko yiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 5. Ndetse ibi bikaba bitanishimiwe n’umubyeyi w’uyu mukobwa ariwe Kajala. Ndetse kuri uyu wambere umuhanzi Harmonize uri mu rukundo na nyina w’uyu mukobwa, yandikiye ubutumwa burebure Rayvanny amugaya.

Harmonize mu butumwa bwe yabwiye Rayvanny ko ibyo yakoze bitamushimishije nagato n’umubyeyi ufite umwana w’umukobwa( tubibutsa ko Harmonize nawe afite umwana muto w’umukobwa) ndetse anabaza Rayvanny ibyo yibazaga.

Yagize ati ” Ese buriya wigeze utekereza kubafana bawe bangana nkuwo mukobwa uko bazabyakira nibabona iyi video washyize hanze? ese watekereje ko umaze gukomera kuburyo amategeko ya leta atakureba?

[kwamamaza]

Kuri ubu Umuhanzi Rayvanny ntakintu aravuga kuri ibi byose. mukanya turakugezaho inkuru yose irambuye hano kuri PAMAKIO.

VIDEO WAREBA