Muri uku kwezi dushobora kongera kubona umukino uzahuza ibi bihangange bibiri mu mupira w’amaguru, ni umukino wiswe all-star friendly ugomba kuzabera muri Arabia Saudite ari naho Cristiano yamaze kwerekeza mu ikipe ye nshya.
Aba babiri twagiye tubabona kenshi bacakiranye mu mukino ukomeye ku isi uzwi nka El Clasico uhuza Barcelona na Real Madrid cyane ko aba bombi bari bagikina muri Espanye. Gusa aba baheruka guhura ubwo Cristiano yari yaramaze kujya mu butaliyani muri Juventus mu gihe Messi yari akiri muri Barcelona.
Amakuru avuga ko aba bombi bagiye kongera guhura kuko mu minsi micye ikipe ya PSG Messi akinamo izajya gukina umukino wa gicuti muri Arabia Saudite, ni umukino uzatoranywamo abakinnyi beza bakina mu ikipe ya Al Nassr ya Cristiano ndetse naba Al Hilal zombi zo muri Arabia Saudite. Nubwo bitaremezwa neza ariko benshi bahamya ko Cristiano nawe azatoranywa muri aba 11 beza baya makipe abiri cyane ko aherutse gusinyira iyi kipe ya AL Nassr mu buryo butavuzweho rumwe n’abafana be.
Aba bakinnyi bombi bahuriye mu mikino 36 irimo iyo ku mikino ya nyuma y’ibikombe binyuranye, iya La Liga, Champions League ndetse no mu makipe y’ibihugu. Mu mikino 36 Messi yatsinzemo ibitego 22 mu gihe Cristiano yatsinzemo ibitego 21. Kuva Messi yatsindira igikombe cy’isi ntaragaruka mu ikipe ya Paris Saint Germain kuko yahawe ikiruhuko gihagije, ariko umunsi kuwundi agaragara ashyigikiye iyi kipe ye.
Nibaramuka bahuye bizaba ari inshuro ya 37 ndetse benshi mu bakunzi ba ruhago bemeza ko ntaho aba bombi bazongera guhurira kuko badakina ku migabane imwe. Ibi kandi byiyongeraho kuba aba bombi bashobora kutazagaruka mu gikombe cy’isi bigendanye n’imyaka yabo dore ko bashobora kuba barakinnye icya nyuma muri Qatar 2022.
Ese wowe wemera nde muri aba?